Nyagatare: Barakangurirwa guhunika imyaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burakangurira abaturage gusubira ku muco wo guhunika hagamijwe guhangana n’ibura ry’ibiribwa.

Imiryango igera ku bihumbi 15 mu Mirenge 3 y’Akarere ka Nyagatare yatangiye guhabwa inkunga y’ibiribwa kubera ko imyaka yabo yarumbye.

Bimwe mu biribwa bizafashishwa abaturage barumbije
Bimwe mu biribwa bizafashishwa abaturage barumbije

Kayitare Didas umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko kuba hari abahabwa ibiribwa ari ingaruka zo kutizigamira umusaruro uba warabonetse mbere.

Ati “ Kuba hari abashonje si uko batejeje mbere ahubwo bagurishije umusaruro ukigera ku mbuga. Turabasaba kujya bahunika umusaruro bagateganyiriza ibihe bibi.”

Yemeza ko batabuza abaturage kugurisha imyaka ahubwo bakwiye kujya bagurisha bike bakazigama byinshi.

Muzehe Antoni Baribane wo mu murenge wa Mukama avuga ko benshi basonza kubera ko bagurisha umusaruro wabo ukigera mu mbuga.

Nk’umuntu wakuze asanga iwabo ibigega bihunikwamo imyaka avuga ko iby’iki gihe nawe bimutangaza.

Agira ati “Ubu imyaka igera ku mbuga umuguzi ahari. Niyo mpamvu dusonza. Ntibikwiye rwose, ahubwo mbona twagasubiye ku muco wo guhunika kuko cyaziraga gukura umusaruro mu kigega udafite undi ku mbuga.”

Riberakurora Diocres umuhinzi wo muri koperative CODPECUM y’abahinzi b’ibigori mu murenge wa Mukama avuga ko guhunika bo babigize umuco.

N’ubwo ngo atabonye umusaruro ushimishije ugereranije na mbere ariko ubu ahunitse toni 5 z’ibigori na 3 z’ibishyimbo, ateganya kuzashyira ku isoko bike ibindi akazabigurisha ari uko undi musaruro ugeze mu mbuga.

Mu kwitegura igihembwe cy’ihinga A 2017, akarere ngo kazashyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kwirinda kotsa imyaka ahubwo bagahunika biteganyiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka