Nyagatare: Abaturage ntibavuga rumwe na rwiyemezamirimo ku bwishyu

Abaturage bakoreshejwe na rwiyemezamirimo Imena Vision Company Ltd mu mirima ya RAB baramusaba kubishyura amafaranga yabo y’amezi 7.

Niyonsaba Jean de Dieu umwe muri aba bakozi avuga ko Imena Vision Company Ltd yabahaye akazi ko gukora mu mirima ikorerwamo ubushakashatsi na RAB Cyabayaga na Mirama ya 2 mu kwezi kwa mbere.

Ababyukiye imbere ya RAB
Ababyukiye imbere ya RAB

Guhera ubwo ngo rwiyemezamirimo yishyuyeho abakozi 50 ku barenga 400 amafaranga y’amezi 3 abandi ntibagira icyo babona.

Muzehe Zirarushya Felix wo mu Kagari ka Cyabayaga avuga ko abayeho nabi kuko yambuwe amafaranga yose yakoreye.

Ati “Izuba ryaravuye mu ngo ntitwejeje, nta mutuweri turwarira mu ngo, abana ntibiga, amadeni ni ishyano ryose. Turapfa rwose, natwishyure kuko ayo twakoreye ni yo yagakemuye ibibazo dufite.”

Mukayuhi Cecile umuyobozi wa Imena Vision Company Ltd avuga ko kuba batarishyura abakozi ari uko na bo batarishyurwa. Ahakana ariko ko atarabahemba kuva yabaha akazi.

Agira ati “Abavuga ko bishyuza amezi 7 barabeshya kuko twabahembye kugera mu kwezi kwa gatanu. Andi turimo kwishyuza RAB kandi turi hafi kuyabona tukayabaha y’amezi 3 cyangwa 4. Ntabwo twabambuye rwose.”

Sendege Norbert umuyobozi wa RAB zone y’iburasirazuba avuga ko rwiyemezamirimo bamaze kumwishyura kugeza mu kwezi kwa gatanu.

Kuba atari yahabwa andi mafaranga ngo ni uko hari imirimo yakozwe guhera mu kwezi kwa gatandatu ataragaragaza.

Yemeza ariko ko bibabaje kuba hari abaturage badakora ku mafaranga igihe kinini gutyo.

Ati “ Birababaje kuba adahemba abakozi kuko ubundi yagombye kuba afite amafaranga yahemba mu gihe cy’amezi 3 atarahabwa aye, ubundi yakifashishije amasezerano dufitanye akajya muri banki ikamuha amafaranga agahemba abakozi rwose, amezi 7 ni menshi.”

Imirimo rwiyemezamirimo atari yagaragaza yakozwe ngo iyo mu kwezi kwa gatandatu no gusarura.

Ngo bagiye kuganira nawe kugira ngo basuzumire hamwe ikibazo cyaba gihari ariko abaturage badakomeje kurengana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka