Nta musaruro w’imyumbati bakibona kubera uburwayi bwayibasiye

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko uburwayi bwibasira igihingwa cy’imyumbati bwatumye umusaruro wayo ugabanuka kandi yari ibafatiye runini.

Uburwayi bwibasira imyumbati buhangayikishije abaturage b'i Nyamagabe
Uburwayi bwibasira imyumbati buhangayikishije abaturage b’i Nyamagabe

Abo baturage bavuga ko imyumbati ari igihingwa cyari kibatunze mu myaka ibiri ishize, ku buryo n’abaturage bo mu tundi turere bazaga kuyigura muri ako karere.

Handikimana, umwe muri bo, agira ati “Twajyaga tweza imyumbati tukabona n’amasoko ugasanga za Cyangugu na za Congo Nil baza kugura imyumbati hano ku Gikongoro, Nyamagabe. Ubu yagiye igabanuka.”

Mugenzi we witwa Nshuti avuga ko aho yezaga nk’ibiro 100 bigoye kubonamo ibura ibiro 25, bitewe nuko imyumbati ibemba, ntiyere uko bikwiye. Kandi ngo icyo kibazo ni rusange mu Karere ka Nyamagabe.

Agira ati “Umuntu arahinga imyumbati ikabemba, iyo ibembye nta myumbati iza hasi. Biba ngombwa ko umuntu ayirandura nyine akongera agahinga indi bundi bushya.”

Mugisha Philbert, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko kubera iki kibazo cy’uburwayi bwaje mu myumbati, byatumye batayishyira mu bihingwa byatoranyijwe, bifasha abaturage kwikura mu bukene.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe avuga ko bari gukorana n'abashakashatsi kugira ngo hamenyekane indwara yibasiye iyo myumbati
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko bari gukorana n’abashakashatsi kugira ngo hamenyekane indwara yibasiye iyo myumbati

Mugisha yongeraho ko ari nayo mpamvu bahise baba baretse gushishikariza abahinzi kugumya gutera iki gihingwa hataraboneka imbuto nziza. Bari basanzwe bahinga imyumbati kuri Hegitali 4000.

Agira ati “Ubu ngubu no mu mihigo y’akarere ntabwo turimo tuyishyiramo kuko dushobora no kuba twateganya ngo turahinga ubuso ubu n’ubu kandi tutizeye ko imbuto ari nziza.

Ubungubu navuga ngo ni ugutangira bundi bushya mu gushaka imbuto noneho tukazagira n’intego buri mwaka. Ikibazo ubungubu gikomeye cyane ni imbuto. Twabaye tunitondesheje cyane kugira ngo umuhinzi atazahinga imbuto itari nziza ikamuhombera.”

Gusa ngo ubu barimo gukorana n’abashakashatsi kugira ngo hamenyekane indwara yateye mu myumbati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka