Ngoma: Miliyoni 60 mu kuhira imirima yegereye ibiyaga

Miliyoni 60 zigiye guhabwa abahinzi baturiye ibiyaga mu Karere ka Ngoma,muri gahunda ya nkunganire mu kugura ibikoresho byo kuhira imirima.

Ibikoresho abahinzi bazafashwa kugura harimo imashini zikurura amazi mu biyaga,imipira bacomeka kugira ngo amazi agere kure, byose bikazakorwa muri gahunda ya Nkunganire, aho umuhinzi yishyura icyakabiri cy’igiciro cyabyo andi Leta ikayamutangira.

Bumwe mu butaka bwuhirwa abahinzi bavuga ko bubaha amafaranga mu gihe cy'izuba.
Bumwe mu butaka bwuhirwa abahinzi bavuga ko bubaha amafaranga mu gihe cy’izuba.

Intara y’Iburasirazuba n’ubwo yihariye ibiyaga 18 kuri 25 biri mu gihugu, ni yo ikunda kwibasirwa n’izuba ryinshi ryumisha imyaka imvura ikabura bigateza hamwe amapfa.

Kugera ubu ubuso bukorerwaho ubuhinzi bwo kuhira buracyari buke cyane ugereranije n’ibi biyaga biri muri iyi natara.

Habimana Justin uturiye ikiyaga cya Mugesera avuga ko umwaka ushize ibigori byabo byumishijwe n’izuba,gusa ngo uburyo bwo kuhira bumva bugiye kubafasha kongera umusaruro.

Yagize ati”Ntawe uzi agaciro ngo bigura gute. Ubutaka bugerageza guhingwa ni buke cyane yewe na 2% ni kenshi kubera kutagira ibikoresho.Ibyo bikoresho nitubibona bizatuma tweza neza kuko nko kuri sezo ishize twararumbije kubera izuba.

Gukoresha Arozwari( Arrosoir) byatumaga duhinga akarima gato cyane,imoteri izatuma duhinga ahantu hanini,kandi duhinge igihe cyose.”

Bamwe mu bahinzi mu Murenge wa Rukumberi baturiye ikiyaga cya Sake, bishyize hamwe bahinga imbuto bigurira moteri baruhira, kugera ubu bavuga ko babasha kubona amafaranga menshi babikesha kuhira bagahinga ibihe cyose.

Ubutaka bwegereye ibiyaga bugenewe guhingwa ahenshi usanga butabyazwa umusaruro wo kuhirwa ngo buhingwe ibihe byose hatarambirijwe ku mvura.
Ubutaka bwegereye ibiyaga bugenewe guhingwa ahenshi usanga butabyazwa umusaruro wo kuhirwa ngo buhingwe ibihe byose hatarambirijwe ku mvura.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imari n’ubukungu,Rwirirza JMV,avuga ko Akarere ka Ngoma uyu mwaka kateganije miliyoni 60,zizafasha abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira mu buryo bwa nkunganire.

Yagize ati”Umuco wo kuhira ntago urafata ariko ni inshingano z’ubuyobozi ngo tubikangurire abaturage,kuko ntibyumvikana uburyo abahinzi baturiye ibiyaga barumbya imyaka kubera izuba ryabaye ryinshi.

Twaratangiye ubukangurambara imyumvire iri kuzamuka kuko nkiyo uretbye ahanzi ba Rukumberi bishyize hamwe bahinga imboga ariko uhageze ntiwamenya ko izuba ryatse.”

Akarere ka Ngoma uretse imigezi nk’Akagera kanyuramo, hari ibiyaga nka Sake, Mugesera Birira ndetse n’ibindi biyaga bito bishobora gufasha mu kongera ubuso buhingwaho hifashishijwe uburyo bwo kuhira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka