Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke, bibumbiye mu matsinda yibanda ku buhinzi bw’imboga, baravuga ko bagiye kurushaho kongera ubwiza n’umusaruro wazo, kugira ngo babone uko bihaza mu biribwa kandi banasagurire amasoko.
Nyirasagamba Alice ni umuyobozi wa Nyamiyaga Akanoze Company itunganya imyumbati ikayikoramo ibintu bitandukanye harimo kuyikuramo ifu no kuyikuramo ibiryo by’amatungo. Iyo kompanyi ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Mukinga.
Abahinzi b’ibireti bo mu Karere ka Nyabihu, by’umwihariko mu Murenge wa Kabatwa, bavuga ko batangiye ubuhinzi bw’ibireti batiyumvisha inyungu iburimo, ariko uko bagiye babwitabira, bafashwa mu bujyanama butuma bita kuri iki gihingwa, byagiye bibafasha mu kongera umusaruro wabyo, bibabyarira inyungu biteza imbere.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyakiriye Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo bikora ubushakashatsi mu by’ubuhinzi(CGIAR), rikaba ririmo guhuza imikorere kugira ngo izabe imwe ku Isi yose.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga ibireti mu Murenge wa Kabatwa (KOAIKA), barishimira uburyo icyo gihingwa gikomeje kugira uruhare rufatika mu bukungu, bwaba ubwabo n’ubw’igihugu.
Mu turere twa Gatsibo na Kayonza hadutse udusimba turya ubwatsi bw’amatungo ndetse n’imyaka, ku buryo umurima tugezemo nta musaruro uba witezweho.
Umukozi w’Akarere ka Kirehe uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere Nsengimana Janvier avuga ko kugira umusaruro w’ibigori wujuje ubuzirange byatumye babona abaguzi benshi kuburyo abahinzi batagihendwa n’abamamyi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), irahamagarira urubyiruko gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi, kubera ko bwunguka kandi nta wabugiyemo wicuza, ahubwo bakurikira inyungu ibubamo.
Hegitari 34 zihinzeho Soya mu gishanga cya Rwakabanda mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza zarengewe n’amazi biturutse ku mvura nyinshi yaraye iguye, abahinzi bakaba bavuga ko bahombye miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda bari bamaze gushoramo.
Nyuma y’igihingwa cya Cheer Seed, ubu mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera hadutse ikindi gihingwa cyitwa Bitter Melon, gicuruzwa mu bihugu by’i Burayi ariko kikaba kitaramenyekana mu Rwanda, ku buryo n’abakozi bagihinga bakanarinda imirima batinya kuryaho.
Maniragaba Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Nkoyoyo, Akagari ka Bisega, Umurenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe avuga ko yahoranye urutoki rwiganjemo ibitoki byengwamo inzoga agateka kanyanga ariko gutera imbere biranga. Nyuma yo kumvira inama z’ubuyobozi, Maniragaba avuga ko yatangiye guhinga insina z’inyamunyu ubu akaba (...)
Abagiraneza b’abaherwe b’Abongereza beguriye uruganda rw’icyayi rwa Mulindi koperative ebyiri z’abahinzi bato, zifite abanyamuryango ibihumbi bitanu.
Abagize Koperative Twongere Kawa Coko, yo mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Coko mu karere ka Gakenke, n’abo mu mirenge inyuranye yiganjemo igihinga cya kawa, barishimira izamuka ry’ibiciro bya kawa byamaze kwikuba kabiri ku byo muri 2021.
Abahinga mu gishanga cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, baravuga ko ubu bari mu gihirahiro, icyizere cyo kuhahinga muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2022B kikaba cyamaze kuyoyoka, bitewe n’uko cyongeye kurengerwa n’amazi y’imvura kandi cyaherukaga gutunganywa.
Abahinga mu gishanga cya Mushishito giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira ko icyo gishanga cyatunganyijwe, ubu bakaba barimo kugihinga noneho bacyitezeho umusaruro mwiza kuko kitazongera kurengerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’umushinga KWIIP, imirenge irangwamo izuba ryinshi ya Ndego, Rwinkwavu na Kabare igiye guhabwa uburyo bwo kuhira imyaka, mu rwego rwo guhangana n’amapfa atuma hari abasuhuka.
Abahinzi b’ibigori bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’umusaruro w’ibigori urimo kuba mucye cyane, ku buryo icyizere cyo kwihaza mu biribwa bigizwe n’iki gihingwa cyangwa icyo gusagurira amasoko, cyamaze kuyoyoka.
Dieudonné Niyodushima na Alexis Musabirema, ni abanyamakuru b’umwuga, ariko muri iyi minsi biyeguriye ubuhinzi kuva mu mwaka wa 2018. Bavuga ko babitangiye ari ukugerageza amahirwe none kuri ubu bageze ku rwego rwo kohereza toni zisaga ebyiri z’imiteja mu mahanga buri cyumweru.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bishimiye igiciro cy’ibigori cyatangajwe, ariko nanone bakifuza ko aricyo cyakurikizwa n’abaguzi b’umusaruro wabo.
Abahinzi ba kawa b’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko izamuka ry’igiciro cyayo ryatumye n’abari baraterewe ikawa ntibayiteho ikangirika abandi bakayirandura, ubu barimo gutera iyindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abahinzi bataratera imyaka ijyanye n’igihe cy’ihinga cya B, kwihutira kuyitera bitarenze iki cyumweru, kugira ngo imvura itazavaho icika batejeje kuko uhinze kare ngo ari we weza neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinga mu Gishanga cya Nyamugari, kwibumbira muri koperative, kugira ngo babashe kubona amahirwe yo gukemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi.
Mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, hari abahinzi bavuga ko bahoze bahinga marakuja n’ibinyomoro bikabaha amafaranga, ariko ubu bakaba basigaye babihinga amababi akikunja, bigatuma barumbya.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami ya Nyagatare, Kagwa Evalde, arasaba abahinzi gusarura ibigori byumye neza, hagamijwe ko umusaruro uba mwiza, kuko kenshi wangirika mu isarura.
Bamwe mu bahinzi ba soya mu Karere ka Gatsibo bavuga ko babuze imbuto yayo y’indobanure, bagasaba kuyegerezwa, gusa ubuyobozi bwo buvuga ko imbuto ihari ahubwo abahinzi batayisaba, nk’uko basaba iy’ibigori muri Smart Nkunganire.
Abahinzi bafite ubwishingizi bw’ibihingwa byabo byangijwe n’imvura n’umuyaga muri iki gihembwe cy’ihinga A2022, bagiye kwishyurwa miliyoni 82,821,851Frw.
Muneza Jean Bosco wo mu mudugudu wa Karubungo, Akagari ka Karubungo, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ijambo rya Perezida yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza mu mwaka wa 2008, ryatumye afunguka mu bitekerezo yiga agamije kwihangira umurimo, aho gusaba Leta akazi none atunze amamiliyoni.
U Rwanda rushobora gutangira kohereza ubwoko butandukanye bw’imbuto y’ibigori muri Repubulika ya Santrafurika (CAR) no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative ‘Indatwa za Kamonyi’ bahinga mu gishanga cya Ruboroga giheruka gutunganywa, baratangaza ko bategereje umusaruro mwiza w’ibigori.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko irimo kunoza amabwiriza mashya azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, ndetse na nkunganire ya Leta igenerwa abahinzi.