Kuvugurura urutoki bibafasha gusagurira amasoko

Akarere ka Nyabihu kavuguruye urutoki mu mirenge ruhingwamo ku kigero kiri hejuru ya 98% ku buso kiyemeje.

Ni nyuma yo kubisabwa na Guverineri Mukandasira muri nzeri 2015, ubwo yari mu muri Nyabihu agasaba ko uturere twose duhinga urutoki muri iyi ntara,tugomba kuruvugurura tugakora ubuhinzi bw’umwuga buteza imbere nyirabwo.

Hagamijwe buvuguruye buteza imbere nyirabwo
Hagamijwe buvuguruye buteza imbere nyirabwo

Yagize ati “Ni byo koko abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi ariko abenshi usanga bahinga bimwe byo kurya gusa badatekereza gusagurira isoko.Ibyo rero ntaho bimugeza,ubu ikiriho turimo gushyira ingufu cyane mu kuvugurura urutoki. Duhereye na hano muri Nyabihu Shyira na Rugera buriya n’imirenge iberanye n’urutoki cyane.

Ubu rero ikiriho ni ukwigisha abaturage duhereye ku bafashamyumvire mu buhinzi dufite,bashobore kuva kuri cya gitoki k’ibiro icumi cyangwa bitanu cyo kwirira beze n’igikoti bajyana ku isoko kandi bakabonamo amafaranga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu,nyuma yo kubisabwa,buvuga ko bugeze kure bubishyira mu bikorwa kandi n’abaturage babishishikariye.

Uwanzwenuwe Theoneste umuyobozi w’aka karere agira ati “twiyemeje kuvugurura ha 200, umwaka warangiye hamaze kuvugururwa ha 196.Iyo ukirikiranye imyumvire y’abaturage muri iki gikorwa usanga igenda izamuka kuko bamaze kubona inyungu zo guhinga ubwoko bwiza bw’urutoki.”

Yongeraho ko abaturage ubwabo banitangira ubuhamya bagafata iya mbere mu gushishikarira kujya kugura imibyare y’ubwoko bwiza ngo bayitere.

Bamwe mu bafite urutoki ruvuguruye bavuga ko barukuramo agatubutse rukaba runabafitiye umumaro ukomeye.

Habanabakize Damascene umwe mu bahinga urutoki rw’ubwoko bwiza rurimo insina zo mu bwoko bwa Fiya n’injagi mu murenge wa Rugera yatangaje ko ashobora kwinjiza amafaranga agera ku bihumbi 500 bitewe n’urutoki.

Yagize ati “zanteje imbere ku buryo ku kwezi nshobora gusarura nkakuramo amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 500.”Kuri we ngo guhinga urutoki kinyamwuga biteza imbere ubikora.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugera,umwe mu mirenge 2 ikunze guhingwamo urutoki I Nyabihu,Munyansengo Fred uwuyobora yatangaje ko ubuhinzi bw’urutoki bw’umwuga bufatiye runini abaturage muri uwo murenge mu kuzamura imibereho myiza yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka