Kuhira bizabafasha kujya beza igihe cyose cy’umwaka

Nkundabagenzi Emanuel n’abavandimwe be bizeye gutera imbere kubera buhira bakeza no mu cyi, nyuma yo kureka ubumotari agahitamo guhinga imboga.

Mu minsi mike ngo barasarura n inyanya.
Mu minsi mike ngo barasarura n inyanya.

Muri Werurwe 2016, nibwo abavandimwe batatu Nkundabagenzi Emmanuel, Ndabakuranye Patrick na Jean Paul Ntibaziyandemye batekereje guhinga imboga i musozi, banatekereza uburyo bwo kujya bazihinga umwaka wose badahagaze bifashishije imashini yuhira.

Mu mboga bahinga harimo Inyanya, ibitunguru, intoryi, poivron ndetse n’imboga rwatsi.

Ubuhinzi bwabo babukorera ku buso bugera kuri hectare 2.5, ziri hejuru y’akagezi kitwa mbuga ari nako bakuramo amazi yuhira.

Mu mezi ane yonyine bamaze batangiye ubu buhinzi, ngo batangiye kugurisha ku musaruro w’imboga rwatsi n’ibitunguru bahinga bakaba bamaze kubisarura inshuro ebyiri.

batangiye gusarura ibitunguru no kugurisha nyuma y'amezi ane bahinga.
batangiye gusarura ibitunguru no kugurisha nyuma y’amezi ane bahinga.

Ibi ngo byatangiye kubaha icyizere cyo gutera imbere, nk’uko Nkundabagenzi abivuga.

Agita ati “Mu kazi k’ubumotari ushobora kumara umwaka utanabitse ibihumbi 500Frw, ariko ubu buhinzi dukurikije isoko n’umusaruro tuzajya tubona dusanga kubona miliyoni mu mezi atandatu bishoboka, dufite icyizere rero cyo kuzamuka.”

Aba hahinzi bavuga ko impamvu yo gushyira imbaraga zabo mu buhinzi bw’imboga ari uko bamaze kwibonera ko zitanga umusaruro ufatika iyo zuhiwe.

Aba bahinzi kandi babereye n’urugero abandi, kuko hafi y’aho bahinga hari abagore bishyize hamwe bahinga imboga ndetse banashaka imashini yuhira.

Mukarukundo Annonciata ati “Twabigiyeho tubasha guhinga igihe cyose tudahagaze kandi ubundi mu mpeshyi twarabaga twicaye ubusa.”

Uwimana Jean Bosco umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, avuga kugeza ubu mu murenge wa Nyanza ubuso bwuhirwa ari hegitari zitagera ku icumi.

Ashishikariza abahinzi kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa yo koroherezwa kubona imashini zuhira binyuze muri nkunganire.

Ati “Abantu bashobora kugurizwa kuburyo bworoshye bakabasha kwigurira imashini zuhira, tubahamagarira iyi gahunda kuko ibafasha guhinga umwaka wose badahagaze.”

Aba bahinzi bo mu murenge wa Nyanza bizeye kuzazamurwa n’ubuhinzi bakora, ibi bigatuma bagira umurava wo kwagura aho bakorera ubu bakaba bateganya kongera ubutaka bahinga bakazageza kuri hegitari byibuze 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka