Kayumbu: Ikibazo cy’amazi gituma badahinga mu Mpeshyi

Abahinga mu Gishanga cya Kayumbu baratangaza ko bagira imbogamizi zo guhinga mu Mpeshyi kubera ikibazo cy’amazi make muri icyo gishinga.

Ni bake cyane bitabira guhinga mu gishanga cya Kayumbu mu Mpeshyi.
Ni bake cyane bitabira guhinga mu gishanga cya Kayumbu mu Mpeshyi.

Iyo witegereje mu bindi bishanga by’Akarere ka Kamonyi mu gihe cy’Impeshyi usanga bihinzemo imboga ariko igishanga cya Kayumbu gihuriweho n’imirenge ya Musambira na Nyarubaka cyo gifite umwihariko wo kudahingwa imirima yose, kuko abahinzi bavuga ko nta mazi ahagije gifite.

Uwimana Marie Teresa, yagihinzemo inyanya mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga ry’umwaka wa 2016, ahamya ko imboga zihinzwe mu Mpeshyi zifite agaciro kanini ariko na none akavuga ko guhinga muri Kayumbu mu Mpeshyi harimo imvune.

Ati “Abantu bahinze inyanya ari benshi mu gishanga ntibajya babona amazi. Ni ukujya kuyakura epfo ku mugende. Nkanjye w’umukecuru iyo mvanyeyo arrosoir kabiri, ni ukurara amaboko andya. Twacukuye utwobo ngo amazi ajye yikenekamo ariko na yo ni ukuyatanguranwa”.

Abahinzi ariko na none batangaza ko kugira intege nke zo guhinga mu Mpeshyi bitizwa umurindi n’uko abashinzwe ubuhinzi batabasobanurira akamaro ka byo. Bakaba bifuza ko ubuyobozi bwashyira ingufu mu bukangurambaga.

Uwitwa Rwagasana Vincent, aragira ati “Ibi byo guhinga mu Mpeshyi bisaba imbaraga n’umwanya. Hari ababa bafite imirimo myinshi cyangwa imyumvire iri hasi. Inkunga duteze kuri Leta ni uko yakwegera abaturage noneho bakabereka ibyiza byo guhinga gatatu mu mwaka”.

Mukiza Justin, impuguke mu buhinzi (agronome) ushinzwe gahunda yo kuhira mu Karere ka Kamonyi, avuga ko mu karere hari ibishanga bidafite amazi kubera kudatunganywa harimo n’iki cya Kayumbu, ngo akarere kakaba karimo gukora ubuvugizi kuri Minisiteri y’Ubuhinzi ngo ibitunganye.

Ati «Turakomeza kubafasha kubakorera ubuvugizi kugira ngo turebe ko kiriya gishanga MINAGRI izakibatunganyiriza, kugira ngo babone amazi yo kuhira ».

Igishanga cya Kayumbu gifite ubuso busaga hegitari 35, gihingwamo n’abahinzi 800 bibumbiye muri Koperative KOPABAKAM, bakaba basimburanyamo Soya n’ibigori mu bihembwe bibiri by’ihinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka