Umusaruro w’ibirayi mu Karere ka Nyamagabe uturuka mu Murenge wa Buruhukiro nk’ikigega kigaburira akarere n’abo hanze yako, ariko bitewe n’imbuto y’ibirayi ishaje ngo byateje igihombo abaturage.
Silas Ndikuryayo atuye mu Mudugudu Rambya, Akagari ka Byimana, muri uyu murenge, agira ati “Nubwo bavuga inaha ngo tweza ibirayi ariko ntabyo tukeza, nta mbuto y’ibirayi nziza tukibona.”
Uwitwa Theo Maniriho, na we ni umuhinzi wo muri uyu murenge utangaza ko batanasobanukiwe gukoresha ifumbire bahabwa, na byo bigatuma bateza neza.
Yagize ati “Ikigaragara hari abadakoresha ayo mafumbire, nk’izo za DAP batavangavanga usanga ibirayi bimeze neza! Aho nakoze ubushakashatsi icyo gice ibirayi ni binini, ariko igice natejemo UREE byarakutse, ku buryo aho nakuraga ibilo 400 ejo bundi nahakuye 50.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Ubukungu, Jean Lambert Kabayiza, atangaza ko impamvu yateye iki kibazo, yaturutse ku kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) cyareguriye ubutubuzi bw’imbuto abatubuzi bigenga.
Yagize ati “Tugiye gushyira imbaraga mu bakora ubutubuzi mu karere, kugira ngo babyikorere ari na benshi kubera ko abahinzi ubwabo bari bamenyereye ko buri gihembwe RAB ibaha imbuto.”
Minisiteri y’Ubuhinzi yarageneye Akarere ka Nyamagabe miliyoni 40FRW azafasha mu bukangurambaga ku itubura ry’imbuto n’ikoreshwa ry’ifumbire, bizafasha akarere kongera umusaruro uturuka ku gihingwa cy’ibirayi n’ubuhinzi muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|