Imbuto y’ibigori itinda kwera ikereza igihembwe cy’igihinga

Abahinga mu bishanga bitandukanye byo mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko imbuto y’ibigori bahabwa itinda kwera, bigatuma batubahiriza igihembwe cy’ihinga.

Igishanga cya Rwabashyashya kimwe mu bishanga byo mu Karere ka Kamonyi
Igishanga cya Rwabashyashya kimwe mu bishanga byo mu Karere ka Kamonyi

Abahinga mu bishanga bitandukanye byo mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko imbuto y’ibigori bahabwa itinda kwera, bigatuma batubahiriza igihembwe cy’ihinga.

Iyi mbuto imara igihembwe cy’ihinga itarera igatangira ikindi, bigatuma mu gihembwe gikurikira batinda gutera, kuko imyaka yo mu gihembwe kibanza iba itarera.

Imwe mu ngaruka aba bahinzi bagaragaza, ni uko basabwa kurandura imyaka itarera kugirango bitegure igihe cy’ihinga gitaha.

Nsabimana Jean Bosco, uhagarariye amatsinda 11 ahinga muri zone ya Murehe mu murenge wa Rukoma muri aka Karere, avuga ko imbuto yera vuba yabafasha kubahiriza igihe.

Agira ati “Abashinzwe ubuhinzi badusabiye imbuto y’ibigori yera vuba, byadufasha kubahiriza igihe”.

Mwizerwa Rafiki, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kamonyi, avuga ko akarere kamaze kubonera aba bahinzi imbuto yera vuba, akabasaba gutangira kwitegura igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2017.
Ati” Imbuto yera vuba yamaze kuboneka, abagifite imyaka mu mirima twabasabye kuyisarura bagatunganya imirima, kugira ngo imvura nigwa bazahite batera”.

Avuga kandi ko tariki ya 15 nzeri buri muhinzi agomba kuba yaramaze gutunganya umurima we kugirango ahabwe iyi mbuto atere hakiri kare, kuko iteganyagihe ryagaragaje ko iki gihembwe cy’ihinga imvura izaba nke.

Umwaka w’ihinga ugizwe n’ibihembwe bitatu birimo Umuhindo, uhera mu kwezi kwa Nzeri kugera muri Mutarama.

Igihembwe cya Kabiri cy’ihinga ni Urugaryi cyangwa Injagasha gihera muri Mutarama kugeza muri Gicurasi. Icya gatatu ni Impeshyi ihera mu kwezi kwa Kamena igasoza Kanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka