Imashini zuhira zabagabanyirije amafaranga bahaga abakozi

Bamwe mu bahinzi bakoresha imashini mukuhira imyaka yabo muri iki gihe cy’impeshyi, baravuga ko byabagabanyirije imvune n’ikiguzi batangaga ku bakozi.

Bamwe bitabiriye ibikorwa byo kuhira imyaka mu mpeshyi.
Bamwe bitabiriye ibikorwa byo kuhira imyaka mu mpeshyi.

Koperative Jyambere muhinzi yo mu Murenge wa Kamabuye na Ngeruka mu Karere ka Bugesera, ni imwe mu makoperative yiguriye imashini zo kuhiza imyaka yabo. Leta nayo yabateye inkunga izwi nka “Nkunganire” ibaha 50% by’ikiguzi.

Muri iki gihe cy’impeshyi bitabiriye ubuhinzi bw’inyanya mu gishanga cya Cyohoha ya Ruguru.

Kuri ubu ibikorwa byo kuvomerera inyanya birarimbanyije, aho abahinzi 83 bibumbiye muri koperative bihaye intego yo kongera ubuso bahingagaho, nk’uko Myasiro Anastasi Perezida w’iyo koperative abivuga.

Agira ati “Mbere tugikoresha ibikoresho bisanzwe, kuri hegitari twakoreshaga abakozi 10 tubahemba igihumbi ku munsi bukira batararangiza kuhira umurima wose.

Ariko ubu abakozi batanu buhira hegitari na litiro eshanu za mazutu ubundi bakarara barangije. Iyo uretse usanga amafaranga agabanuka iyo ukoresheje imashini.”

Myasiro Anastasi ashishikariza n’abandi bahinzi kwitabira gukoresha imashini mubihe by’imbeshyi.

Abaturage baturiye igishanga cya Cyohoha ya ruguru bishimira ko mu gihe cy’impeshyi babona aho bakura akazi, yaba ako kuhira n’ako gusasira Rutayisire Alexis ni uwe muri abo.

Ati “Ubundi mugihe cy’impeshyi wasangaga twicaye kuko nta kazi twabaga dufite ariko ubu ntitukicara kuko tubona akazi.”

Mukarusine Vallerie nawe avuga ko amafaranga igihumbi bamuhemba ku munsi amufasha kugera kuri byinshi birimo gutunga umuryango. Mu mpera z’uku kwezi kwa munani nibwo umusaruro w’iyi koperative uzatangira kuboneka.

Koperative Jyambere muhinzi ikoresha imashini zuhira 14, ivuye kuri ebyiri yari ifite umwaka ushize. Izindi 12 zaguzwe harimo na nkunganire. Buri mashini ifite agaciro k’ibihumbi 380Frw. Koperative ikishyue ibihumbi 190Frw, andi akishyurwa n’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTIWUMVA AHUBWO. BRAVOOOO.

Kk yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka