Ni mu gihe n’ubwo mu Karere ka Nyabihu uru ruganda rwubatsemo hagaragara umusaruro mwinshi w’ibirayi,ngo hakiboneka ibirayi by’ubwoko budakunze gutunganyirizwa mu nganda kuko bifite amaso yinjira imbere mu kirayi kandi bene ubwo bwoko atari bwiza ku nganda.
Aya maso ngo akaba adatuma ikirayi cyakorwamo igikenewe mu ruganda buryo bwiza.
Agaruka ku kibazo cy’imbuto y’ibirayi y’ubwoko bwiza yanatunganirizwa mu ruganda,umwe mu bashinzwe ubuhinzi i Nyabihu yagize ati “Ibyo rero ntekereza ko byagombye guhinduka abantu ntibarebe ngo uruganda ruzatanga ibirayi rwabayeho ahubwo no kureba ngo ibyo birayi bizava hehe.”
Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi Nyirimanzi Jean Pierre avuga ko hakiri ikibazo cy’imbuto y’ibirayi gikomeye kandi kitakemuka hatabayeho ubufatanye n’inzego zose bireba ziri muri gahunda y’imbuto y’ibirayi.
Hibazwa ahava umusaruro w’ibirayi byujuje ibisabwa byanatunganywa mu ruganda rw’I Nyabihu, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yavuze ko kizwi kandi kirimo gushakirwa umuti.
Yagize ati “Icyo kibazo kirazwi buriya twebwe usanga ibirayi byacu bifite amaso, ni turiya tuntu tumeze nk’imyobo twinjiramo imbere, buriya iyo ugiye gukora ziriya za cheaps usanga ibirayi bifite amaso menshi atari byiza.
Hari imbuto twahawe n’Abaholandi ariko nazo ni ukuzigerageza umuntu akareba niba zitanga umusaruro mwiza muri kariya karere. Ibyo ntekereza ko bizagenda biza buhoro buhoro ntabwo twavuga ngo tuzatangirana nabyo ariko imbuto RAB yarazibonye igomba kuba irimo izigerageza ngo irebe uburyo yazizana ari nyinshi bibaye ngombwa.”
Biteganije ko uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu rutazarenza ukwezi kwa Nyakanga rutongeye gutangira gukora kuko ikibazo cy’Ibifunikisho(amballage) rwagize ku ikubitiro rugitangira gukora kigatuma ruba ruhagaze,ngo cyakemutse ku buryo kuwa 25 Nyakanga zizaba zihari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|