Hari ibihingwa baretse kubera inkende zibyona

Abahinzi bo mu Murenge wa Gishyita n’indi yegereye ku ishyamba rya Nyungwe, bavuga ko hari ibihingwa bacitseho kubera inkende zibyona.

Izi nkende zituma abaturage batisanzura mu buhinzi kuko zibonera (Photo Internet)
Izi nkende zituma abaturage batisanzura mu buhinzi kuko zibonera (Photo Internet)

Aba baturage batunzwe n’ubuhinzi bavuga ko nta bundi buryo bafite bwo guhangana n’iki kibazo, bahitamo guhinga ibihingwa inkende zidakunda kona.

Izo nkende zikunda konona ibigori, isoya, amashaza, ibitoki, amavoka n’amatunda, nk’uko Nzabandora Aloys umuhinzi mu Murenge wa Gishyita abitangaza.

Agira ati ˝Ubu isaha zitatwonera ni iza nijoro, ariko ntawahinga ibigori, soya. Ni imikumbi utabara, kuzirinda ni uguhinga iyo myaka zidakunda nk’ibyo bijumba, iyo myumbati ntizibasha kuyikura, ariko turugarijwe pe.˝

Kimwe na bagenzi be, bavuga ko ubushobozi bwabo ntacyo bwakora kuri iki kibazo kimaze imyaka myinshi, ariko bagasanga Leta itabura icyo igikoraho gifatika.

Nsanganira yazeje abafite ikibazo cyo konerwa kubakorera ubuvugizi kigakemuka.
Nsanganira yazeje abafite ikibazo cyo konerwa kubakorera ubuvugizi kigakemuka.

Umuyobozi w’akarere Ndayisaba Francois, yemeza ko iki kibazo kibangamiye imirenge itandukanye yegereye iri shyamba kandi kikaba kirushaho gukaza umurego.

Ati ˝Iki kibazo kimaze igihe inaha, izo nkende ziratubangamiye kuko hamwe na hamwe nko mu kigo nderbuzima cya hariya usanga naho zinjiyemo.˝

Ubwo yari muri aka Karere tariki 28 Nyakanga 2016, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira yijjeje aba baturage ubuvugizi kuri iki kibazo.

Ati ˝Uburemere bwacyo numvise bukeneye ubuvugizi ku buryo zigera ku bitaro n’ahandi, bazibarira mu bwinshi cyane, twumvishe kubera inkende basigaye bahinga ibintu bidatanga inyungu kuko zitbirya, turakor ubuvigizi byihuse.˝

Aba baturage bavuga ko umunsi ku wundi amashyo y’izi nkende yiyongera kubera kororoka, bigatuma zirushaho kona n’ibyo zitari zisanzwe zirya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka