Guhuriza imbaraga hamwe byatumye batsinsura Kirabiranya

Abatuye Umurenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza baravuga ko nta Kirabiranya ikiharangwa nyuma y’uko bahuje imbaraga bakayirwanya.

Mbere ngo byari bigoranye ku baturage kweza igitoki gipima ibiro 10 ariko ubu bashobora kweza n'igipima ibiro 100.
Mbere ngo byari bigoranye ku baturage kweza igitoki gipima ibiro 10 ariko ubu bashobora kweza n’igipima ibiro 100.

Hashize imyaka igera kuri itanu iyo ndwara ya Kirabiranya yibasira urutoki igeze i Rwimishinya mu Murenge wa Rukara. Ku ikubitiro ngo yabanje kubazengereza batarayimenya ariko abafashamyumvire b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) baza kubabwira ko ari Kirabiranya.

Abo bafashamyumvire babwiye abaturage ko kurwanya iyo ndwara bisaba gutema insina zafashwe kugira ngo zitanduza izindi. Abaturage na bo ngo bahise biyemeza kujya bahana umuganda wo gutema izo nsina no kuzitaba kugira ngo ubwandu budakwirakwira no mu yindi mirima, bituma bayitsinda.

Nshimiyimana Claver ati “Twakoze ibishoboka byose [Kirabiranya] turayitsinsura ku buryo iyo umuntu ayibonye mu murima we ahuruza abaturanyi bakamufasha kuyirandura.”

Abatuye i Rwimishinya ngo guhuriza imbaraga hamwe byatumye batsinsura Kirabiranya mu rutoki.
Abatuye i Rwimishinya ngo guhuriza imbaraga hamwe byatumye batsinsura Kirabiranya mu rutoki.

Nyiransengimana Verena yongeraho ko iyo hari umuturage wabonye Kirabiranya mu murima we, abandi baturage bamuha umuganda kuko badakumiriye ishobora no kugera mu yindi mirima.

Ati “Twese turahaguruka tukajya gutanga umuganda tugacukura icyobo dutabamo imibyare yanduye kirabiranya, kandi wa murima tukabanza kuwuha akato ku buryo abagura ibitoki batajyamo kubitema kugeza igihe tubonye ko Kirabiranya yashizemo.”

Uretse gushyira imbaraga mu guhangana na Kirabiranya, abatuye i Rwimishinya banavuguruye ubuhinzi bw’urutoki babifashijwe n’abo bafashamyumvire ba RAB.

Mbere y’uko bavugurura ubuhinzi, ngo byari bigoranye kweza igitoki gipima ibiro 10, ariko ubu ngo bashobora kweza icy’ibiro 100.

Nshimiyimana ati “Kera umugore yajyaga gutema igitoki ugasanga ingutiya ayikubise ku mutwe kubera ibishokoro, ariko ubu ashobora kujya mu rutoki yambaye kamambiri kubera ko urutoki tuba twararukoreye rufite isuku.”

Mukamwezi yungamo, ati “Mbese ni nk’ikoranabuhanga ryaje ryo gukorera urutoki ku buryo igitoki kiba gipima ibiro nka 80 cyangwa 100 kandi mbere uwezaga igipima ibiro 10 yabaga ari umugabo.”

Akagari ka Rwimishinya ni kamwe mu tweza ibitoki byinshi mu Karere ka Kayonza. Ubuyobozi bw’Akarere bushima igitekerezo abo baturage bagize, bugashishikariza abandi kubigiraho kugira ngo bongere umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka