Musabe Damas, umwe borozi bo mu mirenge ya Gashora na Rweru bahisemo guhunika ubwatsi bw’amatungo , agira ati “Ubwatsi bwumye bubikwa mu miba, buri muba ufite ibipimo byapimiwe mu isanduku ya centimetre 40 kuri santimetero 80, bukabikwa mu ihunikiro ritageramo umuyaga n’amahuhezi, ubu bwatsi bushobora kubikwa kugera ku myaka itatu”.
Avuga ko nyuma yo kubika ubu bwatsi, iyo umworozi agiye kubuha inka, abanza kubutera amazi arimo umunyu bigatuma inka iburya ifite ubushake, bikanatuma igira inyota nyinshi ikanywa amazi menshi, bitandukanye n’igihe yariye ubwatsi bubisi.
Ati “ Byazamuye umukamo, aho inka yanjye yakamwaga Litiro eshatu z’amata, none ubu isigaye ikamwa Litiro esheshatu ku munsi”.
Biranashimangirwa na Mukarutabana Verena, uvuga ko agafungo k’ubwatsi bw’ibiro 10 buhaza inka kandi ngo bituma bukanabikika neza.
Birasa Andre, Umukozi mu Kigo c’Igihugu cy’ubuhinzi, RAB, ahamya ko ubwo buryo bwo guhunika ubwatsi bugoboka aborozi mu gihe cy’izuba agashishikariza aborozi kubyitabira kuko bitanga umusaruro ku mpande nyinshi.
Agira ati “Ubusanzwe tugira uburyo bubiri bwo guhinikamo ubwatsi, harimo ubwumye ndetse n’ububisi. Guhinika ubwatsi bwumye ni byo dushishikariza aborozi kuko ari byo birimo gutanga umusaruro cyane”.
Gahunda yo guhunika ubwatsi bw’amatungo, yatangijwe nyuma yo kubona ko hari uduce mu gihe cy’izuba tuba twumagaye cyane, bityo amatungo akabura ubwatsi, aho bamwe mu borozi banahitamo kuyagurisha bitewe no kubura ibyo bayagaburira.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza murwanda nihehe umuntuya yagura ubwatsi bumye
Bwodukunze Kwita hey
Muhazimwaturangira murakoze
Ntuye rwamagana
iyogahunda ninyamibwa ahubwonibigishe ukobikorwa
Mwaramutse Mwadusoba
Nuriye Neza Uko Bigenda.