Guhingisha imashini no kuhira ntibihenze nk’uko benshi babikeka

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiravuga ko guhingisha imashini no kuhira imyaka mu buryo bugezweho bidahenze cyane nk’uko abantu benshi babitekereza.

Abaturage bishyize hamwe, ngo bashobora gukodesha imashini zihinga bakagura n'utumashini twuhira ku giciro kitabavunnye.
Abaturage bishyize hamwe, ngo bashobora gukodesha imashini zihinga bakagura n’utumashini twuhira ku giciro kitabavunnye.

Abaturage benshi barimo n’abatazi uko izo mashini zigura cyangwa ibiciro byo kuzikodesha, ngo iyo bazibonye n’akazi zikora, bahita batekereza ko zihenze batanazishoboza mu gihe ngo bishyize hamwe byaborohera.

Hagati mu cyumweru dosoza, abakozi b’ikigo RAB beretse abahinga mu gishanga cya Ruvungirana kiri hagati y’imirenge ya Rusatira, Ruhashya (muri Huye) na Save (muri Gisagara) uburyo bwo guhinga hifashishijwe imashini no kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, bo bakavuga ko ari byiza ariko kubyigezaho bigoye.

Karamage Dismas w’i Muhororo mu Murenge wa Ruhashya, yitegereza utumashini tumisha amazi ku ruhande rumwe, yahindukira akareba aho imashini zihinga zinasanza, ati “Barabitwereka tubirebe dutahe, ariko twe ntitwabyigezaho kuko bihenze.”

Kuhira ku buso buringaniye ngo ntibisaba amafaranga menshi cyane.
Kuhira ku buso buringaniye ngo ntibisaba amafaranga menshi cyane.

Niyomugabo Thaddée yunze mu rye, agira ati “Biragaragara ko ari ibintu byiza cyane, ariko nkatwe b’abaturage kubishyikira biragoye.”

Ikibazo cy’imyumvire ngo gishobora kuba kiri ku isonga mu bituma abaturage batifashisha uburyo bugezweho bwo guhinga, kuko abenshi ngo bavuga ko izo mashini zihenda ariko batazi ibiciro byazo nta n’ubushake bwo kubimenya bafite.

Karamage utazi uko ibiciro byazo bihagaze akaba atarigera anabibaza, ati “Ubirebye, ukareba n’uko ibiciro byifashe ku isoko, ntiwabura kuvuga ko byo bihenze kurusha.”

Niyomugabo na we, ati “Njyewe nkurikije uko biri, ndabona bishobora kuba bihenze.”

Taremwa John Bosco ushinzwe gahunda yo kuhira muri RAB, avuga ko abantu bahuje imbaraga, kugera kuri iri koranabuhanga bitabagora.

Taremwa John Bosco yemeza ko ukoresheje ikoranabuhanga mu buhinzi agaruza vuba amafaranga aba yatanze kandi akanunguka.
Taremwa John Bosco yemeza ko ukoresheje ikoranabuhanga mu buhinzi agaruza vuba amafaranga aba yatanze kandi akanunguka.

Ati “Abantu baturanye biyegeranyije, ibihumbi 150Frw bishobora kubagurira ibikoresho byo kuhira imirima yabo ku buso buringaniye [butagera kuri ha 10].”

Akomeza agira ati “Imashini zo kurima no gusanza zikodeshwa amafaranga ibihumbi 50Frw kuri hegitari, umuhinzi akanigurira amavuta yo kuzikoresha (lisansi). Ibihumbi 20Frw mu kurima n’ibihumbi 15FRw mu gusanza. Nyamara abahingisha amaboko batwara ibihumbi birenze 100Frw.”

Anavuga ko guhinga n’imashini bituma ubutaka bubasha kubika amazi kuko yo icukura kurusha amasuka y’abantu, bityo umusaruro ukiyongera.

Ati “Abadakoresha ikoranabuhanga, kuri hegitari beza toni eshatu aho kubonamo umunani cyangwa icumi. Ku bigori, akenshi ni toni ebyiri aho kweza esheshatu cyangwa umunani. Kuri soya n’ibishyimbo, ni toni imwe aho kubona enye kugera kuri esheshatu.”

Taremwa avuga ko uhinze akoresheje ikoranabuhanga, agaruza vuba amafaranga aba yatanze kandi akanunguka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibihumbi 150 ntago bishoboka ko byagura ibikoresho byo kuhira. Moteur ubwayo igura 350,000 RWF, Pompe ikagura RWF 1000/M, Utwuma two ni akayabo... I guess ko ushyizeho na nkunganire yishyurira umuhinzi 50% ya total, igiciro cyose ntago gishobora kujya munzi ya 700,000RWF Kuri hectare imwe. Naho ibya 150,000RWF... Najye mundangire aho babigurira kuko ayo makuru mvuga nayakuye kuri RAB.

Rebaneza yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

ntureba ahubwo ibi nibyo bikenewe kugeza muburyo bwo kwihaza urumba niba guhinga 1 ha bitarenza 100,000rwf kd bigakorwa vuba ibi byatanga ikizere pe ahubwo inama natanga leta nibishishikarize abaturage bose

Question: ese ko murwanda tuziko hagizwe nimisozi nandetse ahantu harumbuka cyne hakaba hacuramye izo machine zahakora

rwandan yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Mwiriwe? imashini zo gukodesha ziboneka he? cyangwa muduhe contact

alias yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka