Gisagara: Imyumbati bahinze yarabahombeye

Abatuye mu Murenge wa Muganza baravuga ko bafite ikibazo cy’imyumbati bahinze ariko ikaba yararwaye ntibasarure bagakeka ko ari imbuto mbi

Nyiramana Francine umwe mu bafite iki kibazo ati “Imyumbati yarwaye udukoko twitwa isazi duhora tudumaho ku buryo uwureba ukagira ngo ni muzima wakura ugasanga waraboze, ntacyo twasaruye rwose twarahombye uyu mwaka”.

Jerome Rutaburingoga umuyobozi w'Akarere ka Gisagara
Jerome Rutaburingoga umuyobozi w’Akarere ka Gisagara

Ngendahayo Vincent nawe utuye muri uyu murenge we avuga ko usibye kubateza igihombo byanabateje inzara kuko nayo iri mu bibatunga cyane muri uyu murenge

Ubuyobozi bwa RAB ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, muri zone y’amajyefo buvuga ko atari ikibazo cy’imbuto kuko ahandi yatanzwe nta kibazo yagize.

Ni nabyo kandi bishimangirwa na Kanyamasovu Samuel ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muganza, uvuga ko yasuye aba baturage ariko hakagaragara ko ikibazo cyabayeho ari icy’udukoko twateye iyi myumbati, igisubizo kikaba ari ugutera umiti basanzwe bakoresha ubundi bakajya bakurikiranira hafi ubuhinzi bakora.

Ubusanzwe muri uyu murenge hahingwa ibishyimbo, imyumbati, ibigori ndetse hakaba n’ibishanga bihingwamo umuceri.

N’ubwo aba baturage bavuga ko uku kwangirika kw’imyumbati yabo byaba byarabateye inzara, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ataribyo kuko atariyoyonyine bahinga, kuko ngo nta n’umuturage uyihinga yonyine nk’umwuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga yemeza ko ubuhinzi bukorerwa muri Gisagara bukubiyemo ibihingwa bitandukanye bityo kuba umusaruro wa kimwe muri byo wamanuka bitateza inzara abaturage.

Ati “Ni byo koko imyumbati yararwaye muri uyu mwaka ariko ntibivuga ko abaturage bashonje kuko muri Gisagara duhinga ibitoki, ibishyimbo, dufite ibishanga byinshi birimo umuceri nta nzara ihari”

Kugira ngo abaturage bo mu karere ka Gisagara bateze imbere ubuhinzi bwabo nabo biteze imbere, ubuyobozi bw’akarere burabasaba gukurikirana ubuhinzi bwabo umunsi ku munsi, ahagaragaye ikibazo bakabigaragariza abashinzwe ubuhinzi hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka