Aya mafaranga izayatanga mu myaka itanu mu rwego rwo kurebera ku mikorere yatanze umusaruro mu buhinzi mu bindi bihugu, nk’uko umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankore yabitangarije Kigali today.
Yagize ati ”Hari uburyo ibihugu bimwe byagiye bikoresha mu guteza imbere ubuhinzi, burimo gutanga inguzanyo, gukoresha ikoranabuhanga, kugeza umusaruro ku masoko n’ibindi. Ibi byose turabishingiraho mu gufata ingamba zo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda.”
Yavuze ko iyi banki nta kibazo cy’amafaranga ifite, ahubwo icyo bazitaho ari ukureba ubuhangwa bw’imishinga abahinzi bazayigezaho.
Ati “Ikibazo ni uburyo imishinga yateguwe bwatanga icyizere ko inguzanyo izishyurwa; nyuma y‘ibi biganiro turateganya ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere tuzongera guha abahinzi miliyari zibarirwa hagati ya 70 na 80 Frw.”
BRD ivuga ko mu gihe gishize yatanze miliyari 40 Frw yashowe mu buhinzi, ariko ngo ikaba igifite ikibazo cy’imyishyurire y’abafashe ayo mafaranga.
Ibihugu BRD ivuga ko iza gukuraho ubumenyi birimo Brazil, Peru, Thailand n’u Buhinde.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rwose birakenewe