Aba bahinzi bo mu mirenge ya Macuba, Kirimbi n’ahandi bahinga umuceri muri ako karere, bavuga ko bahinga umuceri ubaruhije abashoramari bakaza kuwugura bawusehera mu nganda ziwutunganya hirya no hino mu gihugu bakanawuzitirira.
Bavuga ko babiterwa n’uko Ibyo ngo biterwa nuko ntaruganda rutunganya umuceri rurangwa mu karere kabo kandi uhingwa kubwinshi muri ako karere.
Nyirandikumana Rachel avuga ko basigaye bagira umusaruro w’umuceri uhagije kuko mu gishanga kimwe basarura toni 453. Ariko ngo uwo musaruro wose ujya mu nganda batazi, ikagaruka yanditseho amazina y’ahandi.
Agira ati “Uzi kugira ngo umuntu yiyitirire ibintu bitari ibye, usanga wanditseho, Bugarama, Ruhango! Ni mudufashe.”
Mukasafari Mariyamu we avuga ko babonye uruganda rw’umuceri byarushaho guteza umuhinzi imbere. Ati “Kutarugira bituma abashoramari babahenda, kuko ngo baba babona ko ntahandi bawushyira. Ikindi byadufasha kubonera amatungo yacu ibiryo n’ibindi bagatera imbere.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Tony Nsanganira, avuga ko bagiye gufatanya n’abikorera kugira ngo uruganda bifuza ruboneke mu minsi ya vuba.
Ati “Nagira ngo mbizeze ko hari ikintu tugiye gufatanya n’abikorera. Abashoramari ndetse n’ababahagarariye mu ma koperative urwo ruganda rwose rukaba rwaboneka mu gihe cya vuba.”
Yabitangaje tariki 29 Nyakanga 2016, ubwo yagiranagaa ibiganiro n’abaturage bo muri aka karere. Nyamasheke isanzwe ifite ubuso bwa hegitari 800, bweraho toni 4.400 mu bihembwe bibiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|