Beguriye inkeragutabara gukwirakwiza inyongeramusaruro

Inkeragutabara zo mu Karere ka Ngororero zeguriwe gukwirakwiza inyongeramusaruro mu karere ka Ngororero, mu rwego rwo kunoza uburyo abahinzi babona imbuto, ifumbire n’imiti y’ibihingwa.

Inkeragutabara nizo zeguriwe gukwirakwiza inyongeramusaruro.
Inkeragutabara nizo zeguriwe gukwirakwiza inyongeramusaruro.

Hashize imyaka icyenda hatangijwe Gahunda y’Imbaturabukungu mu buhinzi (Crop Intensification Programme - CIP), abahinzi bagezwaho ifumbire kuri “Nkunganire”.

Bamwe mu bahinzi ariko bamaze igihe bijujutira uburyo bahabwamo inyongeramusaruro, aho bavuga ko zibageraho zitinze kandi zihenze.

Gakuru Pieerre umukozi wa ENASE Ltd yinjiza amafumbire mu gihugu, avuga ko hari ibiciro bagabanura ku nyongeramusaruro iyo bazinjije mu gihugu ariko abashinzwe ku zikwirakwiza bo ntibakaturire abahinzi kandi ariyo ntego baba bafite.

Abahinzi bizeye ko bizakemura ibibazo bahuraga nabyo.
Abahinzi bizeye ko bizakemura ibibazo bahuraga nabyo.

Ati “Hari abakwirakwiza inyongeramusaruro badakaturira abahinzi kandi twe tuba twarakuyeho amafaranga ndetse na minisiteri igakiuraho ayandi. Ibyo bituma abahinzi batagura inyongeramusaruro uko bikwiye maze bagakoresha ifumbire nkeya.”

Mu gukemura iki kibazo, gukwirakwiza inyongeramusaruro muri aka karere byamaze kwegurirwa inkeragutabara, aho bategereje ko amakosa yakorwaga azakosorwa.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karerere Dusabimana Leonidas, yameza ko guhindura abakwirakwiza inyongeramusaruro bizabafasha.

Ati “Hari hakenewe amavugurura. Guhera mu gihembwe cy’ihinga 2017 A, abahinzi bazajya bagura inyongeramusaruro ku nkeragutabara zabyemerewe mu tugari kandi bizakemura ikibazo cyari gihari.”

Inkeragutabara izacuruza ifumbire n’imbuto (Reserve Force Agrodealer) azahabwa inyandiko zabugenewe (formats) azajya yandikaho amazina y’umuhinzi, nomero y’irangamuntu, ubuso azahingaho, ubwoko n’ingano y’ifumbire kimwe n’ubwoko n’ingano by’imbuto y’indobanure, n’amafaranga yishyuwe n’umuhinzi kandi umuhinzi agashyira umukono cyangwa igikumwe imbere y’ibyo aguze yunganiwe.

Harerimana Dominique umufashamyumvire n’umujyanama w’ubuhinzi wo mu Murenge wa Ngororero, avuga ko amafishi bakoreshaga mbere atandukanye n’ayo inkeragutabara kuko ari ho nimero y’icyangombwa cy’ubutaka n’ubuso bwabwo n’umukono w’inkeragutabara mu mudugudu izaba ikoreramo.

Ibyo ngo bizabafasha kumenya umubare byukuri uko abahinzi bakoresha inyongeramusaruro. Harerimana yemeza ko mbere wasangaga ifumbire ari nyinshi ku mbuto ugasanga ikoze ibyo itagenewe bityo ikaba ipfuye ubusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bari byaratinze cyane. Ariko ibyiza ni ukujya bakora tcheking ku bagiye kugurisha ifumbire n’imbuto. Ejo batazajya babyikubira bagatera ibikumwe by’amano ,n’intoki z’abo bibana ibya Rubanda Rugufi.

Komeza yanditse ku itariki ya: 5-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka