Yabibasabye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016 ubwo yari yo mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga C ndetse no muri gahunda ngari y’ubukangurambaga ku guhora biteguye ntibatungurwe n’imihindukire y’ikirere.
Yasuye ahakozwe amaterasi y’indinganire hahinzwe imboga ku buso bwa hegitari 80, hakaba harashyizwe idamu (icyobo cy’amazi yifashishwa mu kuvomerera imyaka) n’imiyoboro y’amazi akwirakwizwa mu myaka hifashishijwe imipira; byakozwe ku bufatanye n’umushinga LWH.
Yagize ati ˝Kuba mushobora kuhira iyi myaka yanyu ni amahirwe akomeye, kandi ni imari itari ntoya yashowe muri ibi bikorwa. Tuba tugira ngo buri wese uhinga muri aya materasi abashe kuyabyaza umusaruro uko bikwiye.˝
Minisitiri Nsanganira yasabye abahinzi muri rusange kutajya batungurwa n’izuba kandi hafi yabo hari amazi, abasaba guhora biteguye uburyo bwo kuyafata bakaba bayakoresha mu kuvomerera imyaka.
Umuhuzabikorwa w’umushinga LWH mu turere twa Karongi na Rutsiro, Emile R urangwa, avuga ko nubwo batangiranye n’imyumvire y’abaturage yari hasi cyane, aho benshi bumvaga kubashyirira amaterasi ku butaka ari ukubateza inzara, ubu bagenda bumva akamaro abafitiye.
Mporanyi Jean, umwe mu bahinga muri aya materasi, ati ˝Badusaba kuvanaho urutoki rwa ntakigenda rwari kuri uyu musozi ntitwabyumvaga, ariko reba no mu mpeshyi turahinga tukeza. Akamaro bidufiteye twarakabonye, ndizera ko umusaruro ukwiye Minisitiri adusaba tuzawugeraho.˝
Hanasuwe kandi igishanga cya Mwumviro kiri mu Murenge wa Gishyita ahahurijwe hamwe ubuso bwa hegitari 8. Bakaba babasha kuvomerera bakoresheje imashini ikwirakwiza amazi.
Kubera ko igihembwe cy’ihinga C kirangwa n’izuba ryinshi gihingwamo imboga, abahinzi bagasabwa guhinga cyane mu bishanga ndetse no mu misozi aho bashobora kuvomerera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|