Baracyatinya gukoresha imashini z’ubuhinzi kuko zibahenda

Bamwe mu baturage bo mu Bugesera bakora umwuga w’ubuhinzi, bavuga ko ibiciro biri hejuru by’imashini zihinga bikibabuza kuzifashisha mu buhinzi.

Iyi mashini irahinga igahita inasanza.
Iyi mashini irahinga igahita inasanza.

Imibare igaragazwa n’ishami rishinzwe guhingisha imashine muri RAB, igaragaza ko kugeza ubu ubwitabire bw’abakoresha imishini mu buhinzi bugeze kuri 19,2%, bisobanurwa ko hegitare zisaga ibihumbi 27 ari zo zihingwaho n’imashine mu Rwanda hose.

Kuba ubwitabire bukiri hasi, bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko ibihumbi hagati ya 70Frw na 80Frw bacibwa kuri hegitare kugira ngo bahingirwe ari menshi, nk’uko bivugwa na Myasiro Anastasi umuhinzi wo mu murenge wa Ngeruka.

Umuyobozi wa RAB yereka abaturage uko gukoresha imashini mubuhinzi byoroshya akazi.
Umuyobozi wa RAB yereka abaturage uko gukoresha imashini mubuhinzi byoroshya akazi.

Agira ati “Ibi biciro biduca intege, mu gihe ubundi iyo dukoresheje abahinzi bakoresha amasuka asanzwe hegitare imwe tuyitangaho ibihumbi hagati ya 40 na 50.”

Sekamana Venuste wo mu Murenge wa Musenyi, nawe avuga ko utanga amafaranga yo gukodesha imashini hanyuma ukanigurira amavuta y’imodoka, umuntu yabireba ugasanga harimo igihombo.

Amasosiyete ageza amamashini ahinga ku bahinzi, avuga ko mu gihe cyose abahinzi bazajya bishyirahamwe bazajya bubagabanyiriza ibiciro, nk’uko bivugwa na Kayumba Remy ukorera isosiyete Renaissance-Main itanga imashini zikoresha mubuhinzi.

Abayobozi bashishikariza abaturage gukoresha imashini mu buhinzi.
Abayobozi bashishikariza abaturage gukoresha imashini mu buhinzi.

Ati “Hari n’ubwo abahinzi bazajya bishyura mu byiciro cyangwa bakishyura bamaze gusarura imyaka yabo, kuko icyo dushaka n’ukuborohereza.”

Umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) Dr.Daphrose Gahakwa, yasobanuye ko nta nkunganire iri muri iyi gahunda, gusa ariko agaragaza ko igisubizo ari uko abaturage bakwibumbira hamwe kugira ngo babashe guhendukirwa.

Ati “Abaturage bakwiye kwishyirahamwe bagahuza ubutaka kugirango bibahendukire, ndetse turabasaba ko bagerageza kujya kuganira n’abafite imashini kugirango boroherezwe.”

Kuri ubu mu Rwanda harabarizwa amakompanyi ane akodesha amamashini akoreshwa mu buhinzi n’andi abiri azigurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka