Banki y’Abaturage igiye guhanga amaso ku buhinzi

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) igiye gushora ari hagati ya miliyari 3Frw- 5Frw, iyakuye mu migabane yagurishijwe na sosiyete Rabobank.

JPEG - 99.3 kb
Anand Sanjeev uyobora BPR, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

Bibaye nyuma y’aho Ikigega cya Norvege gishinzwe ishoramari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere (Norfund), na Banki yo mu Buholandi yitwa FMO, bishyize hamwe n’Umunyamigabane wa BPR, akaba ari banki yo mu Buholandi yitwa Rabobank.

Ibi bigo by’imari byaguze imigabane ya Rabobank ingana na 14.6% by’umutungo wa Banki y’Abaturage, ariko ngo bigamije kongeraho ishoramari ribarirwa muri za miliyari z’Amanyarwanda, zikazashorwa mu buhinzi no mu bigo by’imari biciriritse, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa BPR, Sanjeev Anand nubwo atavuze azashorwamo uko angana.

Yagize ati “Kwishyira hamwe n’abandi k’uyu munyamigabane wacu, biratwagura kandi biraduhesha ubushobozi bwo guhatana. Turateganya gushora za miliyari mu buhinzi bwa mbere yo gusarura, kuko abenshi basanzwe bafasha abahinzi bahereye nyuma yo gusarura.”

Yavuze ko imari izashorwa mu buhinzi guhera mu mwaka utaha ku bufatanye bwa Banki y’abaturage n’ibigo by’imari by’i Burayi, ngo ishohora kuzaba ibarirwa hagati ya miliyari eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo ntabwo umushinga uranozwa neza.

Norfund, FMO na Rabobank byishyize hamwe byitwa ARISE, ikaba izakorera mu bihugu 20 by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa SAHARA, aho biteganya gushora imari ingana na miliyari imwe y’amadolari y’Amerika mu buhinzi.

Umunyamigabane myinshi wa Banki y’abaturage akomeje kuba Sosiyete yo mu Bwongereza yitwa ATLAS Mara ifitemo 62% bihwanye na miliyari 15.3 Frw, abaturarwanda bakagiramo 23%, naho Rabobank igiye kwagukira mu kigo ARISE ikaba yari ifitemo 14.6%.

Banki y’abaturage igiye gushora imari mu buhinzi, nyuma y’iminsi ibiri Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari biteza imbere ubuhinzi muri Afurika, Aziya na Pasifika (AFRACA), ryanzuye ko rigomba gukora ibishoboka rigashakira igishoro ubuhinzi.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka