Uruhurirane rw’Abaherwe bategerejwe i Kigali (AMAFOTO)

I Kigali hazahurira ibihangange muri politiki birimo Kofi Annan wayoboye Umuryango w’Abibumbye (UN), Al Gore wigeze kuba Visi Perezida wa Amerika na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Abo bayobozi bose bazahurira mu ihuriro rizateranira i Kigali ryiga ku buryo Afurika yagera ku iterambere ritangiza ikirere (Africa Green Revolution Forum).

Iryo huriro bazanatangamo ibiganiro, ni ryo rinini ku mugabane wa Afurika riganisha ku buhinzi. Rikazateranira i Kigali guhera tariki 3 kugeza 7 Nzeri 2018.

Iryo huriro kandi rizanitabirwa n’izindi mpuguke mu buhinzi zigera kuri 300 ndetse n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 15, bafite intego yo gushaka ishoramari rya miliyari 30 z’Amadolari ya Amerika azashorwa mu buhinzi muri Afurika.

Abandi bakomeye bazarigaragaramo ni nk’umuherwe Howard Buffett, Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa, Umunya-Algeria Issad Rebrab, Umunya-Nigeria Aliko Dangote, ndetse na Sunny Verhese.

Umuherwe Bill Gates n’Umugore we na bo bateganijwe kuzitabira iyo nama ndetse n’abandi bahagarariye Umuryango ukomeye wa Rockefeller Foundation, ari nayo izatera inkunga iyo nama.

Ni inama izaba ibaye ku nshuro ya karindwi, yaherukaga kubera muri Kenya, iyayibanjirije yabereye muri Cote d’Ivoire. Icyo gihe abari bayitabiriye bakusanije agera kuri miliyari 36 z’Amadolari ya Amerika yo gutera inkunga ubuhinzi butangiza ibidukikije muri Afurika.

Ayo mafaranga kandi yari agamije gufasha mu kongera umusaruro no kuzamura ubuzima bw’abahinzi bakiri bato mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.

Dr. Agnes Kalibata, Perezida w’Umuryango ugamije iterambere ritangiza ibidukikije muri Afurika (AGRA), ari naryo ryateguye iyo nama, yabwiye Kigali Today ko ari amahirwe ku Rwanda yo kugaragaza aho rumaze kugera mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane mu gice cy’abikorera.

Muri iyo nama ni naho Perezida Kagame azatangariza amasezerano yiswe ‘The Kigali Declaration’, amasezerano agamije gukangurira ibihugu gushyira hamwe no kwiyemeza guteza ubuhinzi imbere.

Amwe mu masura uzabona muri Kigali Vuba:

Kofi Annan, Umunya-Ghana wayoboye UN kuva 1997-2006
Kofi Annan, Umunya-Ghana wayoboye UN kuva 1997-2006
Al Gore yabaye Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001
Al Gore yabaye Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001
Aliko Dangote, Umuherwe w'Umunya-Nigeria ubarirwa mu mutungo wa miliyari 14.5 z'amadolari ya Amerika
Aliko Dangote, Umuherwe w’Umunya-Nigeria ubarirwa mu mutungo wa miliyari 14.5 z’amadolari ya Amerika
Howard Buffet, umuherwe w'Umunyamerika ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 400 z'amadolari ya Amerika
Howard Buffet, umuherwe w’Umunyamerika ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika
Strive Masiyiwa, umuherwe wo muri Zimbabwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,7 z'amadolari y'Amerika
Strive Masiyiwa, umuherwe wo muri Zimbabwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,7 z’amadolari y’Amerika
Bill Gates na Melinda Gates, Abaherwe b'Abanyamerika babarirwa muri miliyari 89,6 z'amadolari ya Amerika bafatanyije
Bill Gates na Melinda Gates, Abaherwe b’Abanyamerika babarirwa muri miliyari 89,6 z’amadolari ya Amerika bafatanyije
Issad Rebrab, Umuherwe w'Umunya-Algeria ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 4.31 z'amadolari ya Amerika
Issad Rebrab, Umuherwe w’Umunya-Algeria ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 4.31 z’amadolari ya Amerika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abantu mwandika ku bintu byerekeye imana muratubwira nuko tutumva.Twibera gusa muli shuguri,akazi,amashuli,politike,etc...Nta mwanya tubona wo gushaka imana.Niturimbuka wa mugani,tukabura ubuzima bw’iteka,ntabwo tuzabarenganya.Mukomerezaho wenda tuzumva.

Turatsinze yanditse ku itariki ya: 7-08-2018  →  Musubize

Aliko Dangote niwe Munyafrika ukize cyane kurusha abandi.Aherutse kugurira Nigeria Police imodoka zirenga 100!! Gukira ni byiza,ikibazo nuko bitatubuza gusaza,kurwara no gupfa.Hari umuntu tuba mu idini rimwe uherutse gusezera akazi keza yari afite,ari Director kandi ahembwa amafranga menshi.Mu rwandiko yanditse asezera ku kazi,yabwiye Director General yuko "amafaranga menshi n’ubutunzi bitazamubuza kurwara,gusaza cyangwa gupfa".Ubu yirirwa mu nzira,abwiriza abantu ubwami bw’imana kandi ku buntu.Bible isaba Abakristu kunyurwa n’uduke batunze.Nubwo Gukira cyane atari icyaha,imana idusaba "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).Ikibabaje nuko ababikora ari bake cyane.Abo nibo bazahembwa ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi imana izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana cyane kugirango tuzabeho iteka muli paradizo.Gukora umurimo wo kubwiriza,Yesu yabisabye abakristu nyakuri bose muli Yohana 14:12.Ni itegeko ry’imana.

Kabare yanditse ku itariki ya: 7-08-2018  →  Musubize

kwirirwa munzira abwiriza se bizamubuza gusaza, kurwara cyangwa gupfa ? ntabwo gushaka amafaranga byatuma tutabona imana kuko mpamye ko na bishop wanyu adafite make kandi niwe kitegererzo cyanyu

ayirwanda yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

Ndasubiza wowe Ayirwanda.Ntabwo abahamya ba yehova bagira Bishop cyangwa Pastor.Bose bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana kandi ku buntu kuko Yesu yasabye abakristu nyakuri"gukorera imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8.Icyacumi cyali kigenewe gusa Abalewi nkuko tubisoma muli Kubara 18:21-24.Ikindi kandi,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose,kumwigana bagakora umurimo nawe yakoraga wo kubwiriza mu nzira,mu ngo,mu masoko,...(Yohana 14:12).

Mazina yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka