Uruganda rw’ibirayi ntirukora nyuma y’igihe gito rufunguwe

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Nyabihu baribaza impamvu uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu Potatoes Company rutarongera gukora kuva rufunguwe.

Imashini zimwe zagejejwe mu ruganda ziranakoreshwa,runerekwa n'abaturage ariko baribaza impamvu rutongere gukora.
Imashini zimwe zagejejwe mu ruganda ziranakoreshwa,runerekwa n’abaturage ariko baribaza impamvu rutongere gukora.

Uru ruganda rwafunguwe ku mugaragaro tariki 8 Werurwe 2016, ariko kuva icyo gihe, ngo rwakoze iminsi mike nk’uko umwe muri aba baturage witwa Yonani Petero abitangaza.

Agira ati “Kugeza ubungubu uruganda rwarubatswe ni byo, ariko ubona tutamenya neza uko rugomba gukora no gukoreshwa.”

Si uyu muturage gusa kuko n’abandi benshi bibaza amaherezo y’uru ruganda n’igihe ruzongera gukorera, mu gihe harimo ibikoresho nk’imashini zakoreshejwe rufungurwa ku mugaragaro.

Uruganda rw'ibirayi ngo ruheruka gukora kuwa 8 Werurwe rufungurwa.
Uruganda rw’ibirayi ngo ruheruka gukora kuwa 8 Werurwe rufungurwa.

Rufungurwa ku mugaragaro, bamwe ntibahishe amarangamutima ku ifungurwa ryarwo.

Umwe yari yagize ati “Mu byifuzo twagejeje ku buyobozi budukuriye ni uko twifuzaga ko hajyaho uruganda kugira ngo tujye tubona aho tujyana umusaruro wacu mu ruganda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe, avuga ko na bo babiganiriye n’inzego zibishinzwe zikabatangariza ko hari ibikoresho byaburaga ngo uruganda rukore neza.

Ati “Mu kurufungura hari hari ibikoresho bikenewe by’ibanze bitari byakageramo. Rero icyatumye rudakomeza nk’uko mwabibonye, ni uko ibyo bikoresho bari bakibitegereje.”

Avuga ko mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’uruganda, bamwijeje ko ibyo bikoresho bishobora kuzaba byabonetse mu byumweru bibiri ni ukuvuga kugeza ku wa 15 Kamena. Cyakora ngo niziboneka, imirimo izahita ikomeza.

Uruganda ruzatunganya ibirayi rwa Nyabihu Potatoes Company rwashyiriweho kuzamura agaciro k’ibihahingwa, rwuzuye rutwaye akabakaba miliyari 1Frw.

Igihe ruzakorera, biteganijwe ko ruzakora byinshi bitandukanye mu birayi, birimo amoko atandukanye y’ifiriti, kubihata bikagemurwa mu bigo n’ibindi. Byitezwe ko ruzajya rutunganya toni icyenda z’ibirayi ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka