Umusaruro w’Icyayi n’Ikawa ugiye kujya uhesha abahinzi babyo inguzanyo

Ikigo cya East Africa Commodities Exchange (EAX) cyazanye uburyo bwo gufasha abahinzi b’Icyayi n’Ikawa kubona ku nguzanyo.

Ubuhinzi bw'Ikawa n'Icyayi butunze Abanyarwanda benshi
Ubuhinzi bw’Ikawa n’Icyayi butunze Abanyarwanda benshi

Icyo kigo cyari gisanzwe cyemera Soya, Ibigori n’Amasaka nka bimwe mu bihingwa bifashishaga mu guhuza abahinzi n’abatanga inguzanyo.

Icyo kigo cyakoreshaga ikoranabuhanga kinyuze kuri porogaramu ya NASDAQ. Iyo porogaramu ifasha icyo kigo mu gukurikirana no kugeza ku bahinzi, abacuruzi n’abafatanyabikorwa amakuru akenewe arimo n’ibiciro.

Abahinzi bo mu Rwanda bajyaga bahura n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibiciro n’ibihombo bitewe n’impamvu zitandukanye.

Kuva mu myaka ine ishize,ikigo EAX cyafashije abahinzi ba Soya, Ibigori n’Amasaka bakorera mu makoperative 500 kubona inguzanyo igera kuri Miliyari 4.1Frw, bakoresheje umusaruro wabo nk’ingwate.

Umuyobozi wa EAX, Clement Kayitakire, yabwiye Kigali Today ko abahinzi b’Icyayi n’Ikawa ari bo batahiwe.

Agira ati “Mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha tuzaba twatangiye gucuruza Icyayi twifashishije ikoranabuhanga. Ubu turi mu biganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinze ubuhinzi (NAEB) ngo idufashe kubona ibikenewe byose ngo dutangire ubwo bucuruzi.”

EAX yatangiye guhuza abahinzi bo mu Rwanda n'ababaha inguzanyo guhera mu 2014
EAX yatangiye guhuza abahinzi bo mu Rwanda n’ababaha inguzanyo guhera mu 2014

Icyayi n’Ikawa ni byo biyoboye ibindi bihingwa byoherezwa hanze mu kwinjiza amadozive mu gihugu. Icyayi gihingwa ku buso bungana na hegitari 26,897 kigahingwa n’abahinzi bagera ku 42,840 bakorera mu turere 12 tw’igihugu.

U Rwanda rwinjije asaga Miliyari 7,6Frw ruyakuye mu Cyayi rwohereje hanze muri 2017, ugereranije na Miliyari 5,2Frw rwinjije muri 2016. NAEB ivuga ko uko kwiyongera kwaturutse ku biciro byabaye byiza ku isoko mpuzamahanga.

Amafaranga Ikawa yinjije na yo yarazamutse agera kuri Miliyari 55,4Frw muri 2017, avuye kuri Miliyari 50,2Frw yinjiye muri 2016.

Ibyo bivuze ko kongera Icyayi n’Ikawa mu bihingwa EAX yemera ari inkuru nziza ku bahinzi kuko bizafasha kurushaho kongera agaciro ka byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka