Ubuhinzi bw’ibitunguru bwabafashije guca ukubiri n’agatadowa

Abatuye umudugudu wa Nkomagurwa muri Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko impeshyi itakibakanga kuko bashatse uburyo bwo guhangana na yo.

Ibi bitunguru byose babihinze mu mpeshyi
Ibi bitunguru byose babihinze mu mpeshyi

Abatuye muri uwo mudugudu babarirwa muri 43 bihurije hamwe, bahuza ubuso bungana hegitari 40, babukoramo amaterasi babifashijwemo n’umushinga LWH.

Mu bihe bisanzwe by’ubuhinzi mu mwaka, abo baturage bahinga imyaka isanzwe nk’ibishyimbo n’ibigori kuri ayo materasi ariko mu gihe cy’impeshyi bagahingaho ibutunguru.

Abo baturage bamaze imyaka itatu bahinga ibyo bitunguru. Babihinga mu mpeshyi bakabivomerera kubera ko imirima yabo ikikijwe n’imiyoboro y’amazi aturuka mu mpinga z’imisozi bahingaho.

Mukandahiro M. Claire avuga ko amaze imyaka itatu ahinga ibyo bitunguru ku butaka bungana na are 32.

Ahamya ko mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2016 ibitunguru yejeje yabigurishije agakuramo imihumbi 600RWf.

Agira ati "Aha hantu hagera kuri ari (Are) 32, mu gihe cy’izuba wasangaga nta kintu gihinzeho, ariko nk’umwaka ushize wonyine nahejeje ibitunguru nakuyemo ibihumbi 600RWf, ari nayo nakozemo ntanga ibihumbi 100RWf mbona umuriro.

Ubu ndarihirira umwana wanjye wiga muri kaminuza. Twararebye kandi dusanga tuba mu kizima kandi hakurya yacu barara bacanye, turavuga tuti twishyire hamwe tuzane umuriro natwe mu mazu yacu turabikora."

Mukandahiro M. Claire avuga ko amashanyarazi yashyize mu nzu ayakesha ubuhinzi bw'ibitunguru
Mukandahiro M. Claire avuga ko amashanyarazi yashyize mu nzu ayakesha ubuhinzi bw’ibitunguru

Si uyu muturage wenyine uvuga uburyo guhinga mu mpeshyi bimwinjiriza amafaranga ku buryo amaze kwikura mu bukene.

Bahamya ko mbere batiyumvishaga uburyo mu gihe cy’impeshyi bahinga bakeza ariko ubu ngo bamaze kubona ko kuvomerera bifite akamaro gakomeye ; nk’uko Nsengimana Pierre abisobanura.

Ahamya ko guhinga ibitunguru bimwinjiriza atubutse kuko ibyo yejeje mu mwaka wa 2016 yabikuyemo ibihumbi 420RWf kandi yari yarabihinze bimutwaye ibihumbi 28RWf.

Agira ati ʺKubera ibitunguru, ndacana umuriro w’amashanyarazi, maze kugura ikibanza cy’ibihumbi 350RWF, kandi ndumva nzagera no ku bindi byinshi."

Uwo mushinga wo guhinga ibitunguru mu mpeshyi, bawufashijwemo kandi na Minisiteri w’Ubuhinzi (MINAGRI) yabakoreye imiyoboro y’amazi ikikije iyo mirima bahingamo.

Abo bahinzi bavuga ko ibyo bitunguru byerera amezi atatu. Iyo byeze babigurisha ku bantu batandukanye aho ikiro kimwe bashobora kukigurisha 500RWf. Ariko ngo hari n’abaza mu murima bagatigira bakagura ubutarasarurwa.

Umukozi ushinzwe imboga n’imbuto mu mushinga LWH, Tumusabemungu Jean de Dieu avuga ko bakomeza kuba hafi abo baturage babagira inama kandi banabafasha mu kubona ifumbire n’imbuto z’indobanure.

Bahinga ibyo bitunguru kuri hegitari 40
Bahinga ibyo bitunguru kuri hegitari 40

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ibihingwa ngengabukungu mu Karere ka Karongi, Munyankindi Angelique avuga ko bari gushakira abo bahinzi uburyo bwizewe kandi buhoraho bwo kugurishamo umusaruro wabo.

Agira ati ʺUretse kuba bakunze kweza umusaruro wabo ushakwa na benshi, urumva niba umuhinzi bamusanga mu murima ahashobora no kubaho guciririkanya, haziramo kuba yahendwa.

Nk’Akarere turi kureba uburyo dufatanije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB) twababonera isoko ryujuje ibyangombwa kandi rihoraho.ʺ

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

muge mutwereka uko umushinga utegurwa, kugirango natwe tubigerageze twiteze imberere.
ni ukuvuga details z’uko umushinga utegurwa, ukaba wasaba inguzanyo ugahinga i bituguru,
murakoze.

NAYIGIZIKI FRANCOIS XAVIER yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

muge mutwereka uko umushinga utegurwa, kugirango natwe tubigerageze twiteze imberere.
ni ukuvuga details z’uko umushinga utegurwa, ukaba wasaba inguzanyo ugahinga i bituguru,
murakoze.

NAYIGIZIKI FRANCOIS XAVIER yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Ubu buhinzi bw’imboga bufitiye abahinzi ba Karongi akamaro kanini Kuko bwatumye barushaho kwiteza imbere.

Angelique yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Mujye mutubwira nuburyo bihingwa kugira ngo nihagira ushaka kubigerageza
mukarere atuyemo bimworohere thx.

Elie yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka