U Rwanda rwagenewe miliyoni 100 z’amadolari yo kuzahura ubuhinzi

Banki y’isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari yo kurufasha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ibijyanye na bwo.

Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwamda Yasser El Gammal asinyana amasezerano na Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w'Imari
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwamda Yasser El Gammal asinyana amasezerano na Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari

Ayo mafaranga azakoreshwa mu kongera uburyo bufasha ibihingwa byo mu Rwanda kugera ku isoko no kongera imikoranire hagati y’abikorera n’abahinzi.

Igice cy’ayo mafaranga kandi kikazanakoreshwa mu gushyigikira gahunda za leta zigamije guteza imbere ubuhinzi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ayo masezerano azahindura isura y’ubuhinzi mu Rwanda, bitume u Rwanda rubona abashoramari mu buhinzi.

Yavuze ko iyi nkunga izashyigikira gahunda u Rwanda rwihaye nka “Made in Rwanda”.

Ubuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El Gammal, yavuze ko iyi nkunga yo itandukanye n’izindi kuko izakoreshwa muri gahunda za leta zigamije kuzamura ubuhinzi no kugira igihugu gifite abikorera hahamye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

arikose igihe batangiye amafaranga yomubuhinzi katarangeraho ayomafaranga arengerahe kweli mpinga igihe cyose ariko burikintu cyose nkigura gihenze nyamara.ururwanda rufite abaryi pe

ok yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Ni Byiza gusa ubunyangamugayo mukuyabyaza umusaruro.

Jeje yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka