U Rwanda rutegereje ku nama ya FARA byinshi byunganira ibyagezweho

Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yamenyesheje Ihuriro Nyafurika ry’Abashakashatsi mu buhinzi FARA, ko ryitezweho gutanga ubunararibonye bwunganira ibyo u Rwanda rwagezeho.

Ministiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana (wambaye umutuku) avuga ko inama ya FARA ibera i Kigali yitezweho kunganira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana (wambaye umutuku) avuga ko inama ya FARA ibera i Kigali yitezweho kunganira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ihuriro FARA riteraniye i Kigali kuva tariki 13-16 Kamena 2016, rihuje abashakashatsi mu by’ubuhinzi bo hirya no hino ku Isi, abagize inzego za Leta z’ibihugu by’Afurika bitandukanye, ndetse n’abashoramari.

Ministiri Mukeshimana yabwiye abitabiriye inama ya FARA ati ”Ubuhanga mu buhinzi buraba umusemburo w’impinduka nyinshi; ubushakashatsi burakomeje mu guhangana n’indwara zitera ibihingwa birimo ibirayi, ibishyimbo, soya, ibigori n’umuceri; kandi bwinshi mu bushakashatsi bwasangijwe abandi hanze y’u Rwanda”.

Yavuze kandi ko ibitekerezo n’ubunararibonye biva ku nama ya FARA, ngo biza gufasha kumenya byinshi ku matungo byaba ibijyanye n’ubuzima bwayo n’uburyo bushya bwo kurwanya indwara zibasira inyamaswa.

Ministiri Mukeshimana yatangarije abitabiriye inama ya FARA ko ibangikanijwe n’ibindi bikorwa birimo imurikagurisha ry’ubuhinzi ririmo kubera ku Murindi, ndetse n’Inama mpuzamahanga ihuza abahinzi kugira ngo basangire ubunararibonye; zose zikaba zirimo kubera i Kigali.

Ati “U Rwanda rurasangiza abandi gahunda ya ‘Twigire muhinzi’ nka kimwe mu bisubizo byo guteza imbere ubuhinzi mu buryo burambye”.

Abafata ijambo muri iyi nama ya FARA bose bagaruka ku kamaro ko gushora imari mu buhinzi muri Afurika, kuko ngo ni umugabane ugite amahirwe kurusha indi mu gutanga ibiribwa byinshi, biturutse ku kirere cyiza, ubutaka bwiza bwera no kuba ufite amazi ahagije.

Ubuhinzi mu Rwanda butanga 1/3 cy’umusaruro w’imbere mu gihugu, ibiribwa butanga ku gihugu bikaba ku gipimo kirenga 90%.

Abakora imirimo ishingiye ku buhinzi ngo bararenga 70%, ariko bukaba butaragirana isano nini na servisi ndetse n’inganda.

Icyakora, ngo mu myaka 10 ishize bwakuye abarenga miliyoni imwe mu bukene bukabije; biturutse kuri gahunda ya Gira inka, guhuza ubutaka, ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, ndetse n’inama zihabwa abahinzi-borozi, nk’uko byatangajwe na Ministiri Gerardine Mukeshimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka