Rwamagana- Ingabo zatanze igisubizo ku mihindagurikire y’ikirere mu buhinzi

Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana bahuraga n’ikibazo cyo guhinga bakarumbya mu gihe cy’impeshyi, kubera imbogamizi zo kubura uko buhira imyaka.

Col Jean Bosco Rutikanga ashyikiriza izi mashini abaturage
Col Jean Bosco Rutikanga ashyikiriza izi mashini abaturage

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 29 Kanama 2017 mu Murenge wa Gishari, ingabo z’ u Rwanda zahaye amakoperative y’ubuhinzi agera kuri 11, imashini 15 zuhira imyaka zifite agaciro ka 2,850,000 Frw.

Izo mashini ngo zizafasha abo bahinzi kuhira imyaka,bityo babone umusaruro uhagije mu gihe cy’impeshyi bihaze mu biribwa,banasagurire amasoko.

Munyemana Frederic uhagarariye Koperative "Urumuri" ikorera mu Murenge wa Musha, nyuma yo guhabwa imashini ebyiri, asanga ingabo z’u Rwanda zitarinda umutekano w’Abanyarwanda gusa ,ahubwo zinita ku mibereho muri rusange ibagirira akamaro.

Ati “ Mbere ya 1994 Abanyarwanda ntawegeraga ingabo za Habyarimana akiri ku butegetsi, ariko ubu ingabo zacu zidushakira ibyiza”.

Abaturage bahise batangira kuzikoresha bakura amazi muri Muhazi
Abaturage bahise batangira kuzikoresha bakura amazi muri Muhazi

Col Rutikanga Jean Bosco uyubora ingabo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana waruhagarariye icyo gikorwa, yabasabye ko bagomba gufata neza izo mashini bakazikoresha icyo baziherewe, kuko ngo zizabafasha kwihuta mu iterambere.

Ati “Mwibuke ko gahunda yacu nk’Abanyarwanda ari ugukora cyane kuko ari byo bituma umuntu atera imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abaturage ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ibiyaga ndetse n’imigezi bihagije, bakabyaza umusaruro izo mashini bahawe buhira imyaka, bikabafasha mu kongera umusaruro.

Imwe muri ayo mamashini yahawe abahinzi bo muri Rwamagana
Imwe muri ayo mamashini yahawe abahinzi bo muri Rwamagana

Yashimiye ingabo z’u Rwanda ubufatanye zibagaragariza,anabemerera ko ako karere kazagira umusaruro mwinshi mu bikomoka ku buhinzi, kuko ngo bagiye gufatanya n’abaturage kubyaza umusaruro izo mashini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka