Rwamagana:Hegitari 25 zipfa ubusa zidahinze kubera kutagira amazi

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Cyaruhogo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana barataka igihombo baterwa nuko kitagira amazi.

Mu gishanga imirima mike niyo ibona amazi indi irumagaye
Mu gishanga imirima mike niyo ibona amazi indi irumagaye

Manirarora Emmanuel atangaza ko badahinga imirima yabo kubera ko itageramo amazi ahubwo bategereza ko imvura igwa kugirango babone uko bagihinga.

Iyo ari mu gihe cy’impeshyi usanga badashobora guhinga icyo gishanga kubera ko nta mazi aba akirimo.

Yagize ati “Twifuza ko badushyiriramo urugomero kugirango umuceri duhinga tubashe kubonamo umusaruro uhagije”.

Uwimana Claudine we avuga ko uretse nizo hegitari 25 zidahingwa, usanga nahahingwa byitwa ko babona amazi, bakoresha uburyo bwo kuyayobora muri uwo muceri ariko bikaba ikibazo gikomeye kuko bisaba gusaranganya duke turi muri icyo gishanga.

Ati “Dore imyaka yanjye uko umbona gutya naraye ntaryamye ndaririye abayateze ngo mbasabeho ayo nshyira mu murima wanjye”

Iki kibazo ariko ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko mu kwezi kwa 2 ku mwaka wa 2018 kizaba cyakemutse kuko abaterankunga bazabubakira urugomero ruzajya rujyana amazi muri iki gishanga.

Muri hegitari 90 zigize igishanga cya Cyaruhogo gihingwamo umuceri hegitare 65 na are 35 nizo zahinzwe gusa izindi zisigara zidahinzwe kubera ikibazo cyo kutagira urugomero rw’amazi.

Ibi kandi bibateza igihombo ku buryo n’umusaruro uba muke kuko umuceri utera neza bitewe n’amazi adahagije.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajdab avuga ko babonye umushinga w’abayapani uzabatera inkunga ukubaka urugomero ruzajya rugeza amazi muri iki gishanga.

Ati “Uyu mushinga w’abaterankunga b’abayapani uzatwara miriyoni 20 z’amadorari y’Amerika twizera ko iki gishanga kizaba gifite amazi ahagije.”

Igishanga cy’umuceri cya Cyaruhogo cyatangiye guhingwa mu mwaka wa 1973 icyo gihe cyari gifite amazi ahagije ariko kubera imiterere y’intara y’iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’izuba amazi yagiye akama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka