Rusizi: "Tubura" izishyura Miliyoni 16 Frw kubera igihombo yateje abahinzi

Mu minsi ishize abahinzi b’ibigori b’i Rusizi binubira imbuto bahawe yanze kwera, none "tubura" yayitanze yemeye kubishyura indi ihwanye na miliyoni 16 RWf.

Bahawe imbuto itera none bagiye kwishyurwa
Bahawe imbuto itera none bagiye kwishyurwa

Iyi mbuto yari yaratangiwe rimwe n’izindi mu gihembwe cya mbere cy’ihinga mu kwezi kwa Nzeri 2016, abahinzi bategereza ko yera baraheba, abandi bahingiye rimwe barasaruye.

Aba bahinzi baganira Kigali today mu kwezi gushize batangaje ko ibigori byakuze cyane biba birebire ariko ntibabone biheka kandi mu kwezi kwa Mutarama 2017 aribwo byagombaga kwera.

Ibi nibyo byari byatumye aba baturage basaba ko "Tubura" yabishyura, nk’uko Modeste Nsengumuremyi yabivugaga.

Yagiraga ati “Kubera umuruho twarushye tubura itwishyure noneho ubutaha bazaduhe imbuto nzima nziza dushobora gutera ikazatugirira akamaro.”

Evariste Bagambiki ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Tubura yavuze ko bagiye kwishyura abahanzi bahawe iyi mbuto nyuma y’uko basanze mu tugari 10 two mu Karere ka Rusizi abahinze iyo mbuto itareze.

Avuga ko bari batanze iyo mbuto ya H629 kubera ko batekerezaga ko yaba ijyanye n’ubwo butaka, gusa imbuto iza kunanira abahinzi ntiyera.

Ati “N’ubwo icyo kibazo cyari kirenze ubushobozi bwacu ku buryo nta cyo twari kugikoraho, Tubura yahisemo gusubiza amafaranga abahinzi bo mu tugari 10 baguze ubwoko bw’imbuto bwitwa H629.”

Nubwo uyu muyobozi ariko avuga ko bazabaha amafaranga, abaturage bavuga ko bemerewe guhabwa indi mbuto nziza ndetse n’ifumbire bisimbura ibyo bahombye, bikaba aribyo bizaba bifite agaciro ka Miliyoni 16 RWf.

Aba nahinzi bagera ku 1050 bazasubizwa imbuto, bavuga ko bamwe batangiye kuyishyikirizwa.

Imbuto y’ibigori izatangwa mu Karere ka Rusizi ni Toni 13 n’ibiro 240 igaterwa ku buso bwa hegitari 529, mu mirenge 7 y’ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nibakomeze gushyiramo imbaraga bakurikirane abahinzi kandi bajye babanza bakore ubushakashatsi bwimbitse mbere yogutanga izombuto.

Etsou yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

nibakomeze gushyiramo imbaraga bakurikirane abahinzi kandi bajye babanza bakore ubushakashatsi bwimbitse mbere yogutanga izombuto.

Etsou yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Twishimiyeko tubura ikurikirana abahinzi ikanamenya ko
bahombye,ibi nibyagaciro,gusa tubura nayo ige ibanza ikore ubushakashatsi mbere yuko ihatanga izombuto.

Etdou yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

ese iyo mirenge niyihe, ariko koko murumva akarengane abaturage bahura nako ubuse mugihe bagiye guhinga ibindi baraba babayeho gute koko? barya iki? kandi harimbuto yabo bari basanzwe bahinga kd ikera! abo bathnicien barantangaje ngobakekagako izahera hahahaha!imaginer!

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka