Rusizi: Kudahunika imyaka bishobora kuzabateza inzara

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko kwirengagiza gahunda yo guhunika imyaka kw’abahinzi, bishobora kuzateza inzara muri aka Karere.

Senateri Muhongayire asaba abayobozi kwegera abaturage bakabashishikariza umuco wo kwizigamira mu imyaka
Senateri Muhongayire asaba abayobozi kwegera abaturage bakabashishikariza umuco wo kwizigamira mu imyaka

Ubu buyobozi buvuga ko iyi gahunda yakomwe mu nkokora n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho abahinzi bashyira imyaka yose bejeje ku isoko, abaturanyi babo b’abanyekongo bakaza kuyigura bakayimara.

Umuyobozi w’aka karere wungurije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie yagize ati « Muri Congo hari isoko rinini ry’imyaka rituma abahinzi batagira umusaruro bahunika, kuko bawugeza ku isoko ugahita ugurwa wose ».

Akomeza agira ati «Kohereza umusaruro wose ku isoko kuruhande rumwe bizana amafaranga, ariko ntibigomba kwica gahunda yo guhunika, kuko mu igihe runaka bishobora kugoboka abaturage bikabarinda inzara »

Itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena riyobowe na Muhongayire Jacqueline, risanga ikibazo cyo kudahunika imyaka muri aka karere gikomeye, rigasaba abayobozi kwegera abaturage bakabatoza uwo muco.

Abayobozi batandukanye barasabwa kwegera abahinzi babatoza umuco wo guhunika
Abayobozi batandukanye barasabwa kwegera abahinzi babatoza umuco wo guhunika

Senateri Muhongayire agira ati « Nkuko gahunda ya Leta ibivuga hakwiye ko haba ikigega cyo guhunikamo imyaka muri aka Karere, ariko mwabibonye ko hano batubwiye ko ntaguhunika guhari.

Birasaba rero kwicara tukongera tukaganira, icyo kigega kigashyirwaho abaturage bagahinika. »

Abaturage bo muri aka Karere bemeranye n’ubuyobozi bwako ko impamvu badahunika ari uko bafite isoko rinini ry’abanyekongo, kuburyo batabona umusaruro wo guhunika.

Habyarimana Antoine agira ati ’’ Kubera isoko ry’imyaka rigari ryo muri kongo, biteza inzara muri aka Karere, kuko umusaruro wose ugurishwa muri Congo ntihagire igisigara mu Karere »

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugiye gushaka uburyo bwo kongera umusaruro beza, kugira ngo babone umusaruro bahunika banasagurire n’amasoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka