Rusizi: Barasaba Leta kubishyuriza umushoramari wabambuye asaga miriyoni 43

Abanyamuryango ba Koperative Gisuma Coffee, y’abahinzi ba kawa iherereye mu Murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubishyuriza umushoramari Habiyambere Giome ufite Campany yitwa HIDDEN WEALTH , wabambuye miriyoni mirongo ine n’ibihumbi magana atandatu. (43,158,600 frw).

Abanyamuryango ba Koperative Gisuma Coffee batewe impungenge n'uko koperative yabo ishobora gusenyuka kubera amafaranga bambuwe n'umushoramari HIDDEN WEALTH
Abanyamuryango ba Koperative Gisuma Coffee batewe impungenge n’uko koperative yabo ishobora gusenyuka kubera amafaranga bambuwe n’umushoramari HIDDEN WEALTH

Aba bahinzi ba Kawa basobanura ko uyu rwiyemezamirimo yabaguriye kawa zabo mu mwaka wa 2016, bagirana amasezerano y’uko azabishyura nyuma y’icyumweru kimwe gusa, none hashize imyaka ibiri amaso yaraheze mu kirere.

Banavuga ko banyuze ku buyobozi buhagarariye amakoperative mu Karere ka Rusizi ngo bubakorere ubuvugizi bishyurwe, ariko bikarangira ntacyo ubuyobozi bwabo bubamariye.

Ibi ngo byabagizeho ingaruka zikomeye bihungabanya imibereho yabo, kuburyo ibigo by’imari byenda guteza ibyabo cyamunara kubera kubura aho bakura amafaranga yo kwishyura amadeni babifashemo.

Abandi bavuga ko kutishyurwa n’uyu Rwiyemezamirimo, byabahungabanyije mu bukungu bikanahungabanya n’imiryango yabo, aho abana bahise bacikiriza amashuri ndetse no kubona ubwisungane mu buvuzi bikaba ari ikibazo.

Uyu mushoramari yabishyuye make abasezeranya ko nyuma y'icyumweru abaha andi barategereza baraheba
Uyu mushoramari yabishyuye make abasezeranya ko nyuma y’icyumweru abaha andi barategereza baraheba

Nsengiyumva Jean Pierre yagize ati” Ingaruka zo ni nyinshi urebye. Nari ndimo umwenda wa Banki rwiyemezamirimo atwambuye binanira kuwishyura, ku buryo byanteje ubukene bukabije amatungo mu rugo ndagurisha ariko biranga sinabasha kwishyura ngo ndangize iryo deni.”

Muguru Gilbert na we agira ati” Turasaba ko Leta yadufasha ikatwishyuriza uwo muntu kugira ngo, abantu dufite amadeni ya banki twishyure. Ubu banki ikomeza kuduca inyungu bishobora kuzarangira n’ibyacu bitejwe cyamunara kubera ko twabuze ubwishyu.”

Kigali Today yifuje kuvugana n’uyu Rwiyemezamirimo Habiyambere Giome uvugwaho ubwambuzi, igerageza kumuhamagara kuri telefoni, ariko inshuri zigera ku 10 yamuhamagaye rimwe yarasonaga ntiyitabe ubundi ikaba itari ku murongo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie, avuga ko batari bazi iki kibazo ariko ngo bagiye kwegera aba bahinzi kugira ngo bumve uko giteye bagikurikirane.

Yagize ati Ati “Abo bahinzi ntabwo bigeze begera ubuyobozi kugirango icyo kibazo gishakirwe ibisubizo, ikindi tugira itsinda rishinzwe amakawa rikora inama buri gihembwe rikareba ibibazo byose biri muri urwo rwego. Numva icyo twakora twabegera tukamenya uko icyo kibazo kimeze kigashakirwa igisubizo.”

Koperative Gisuma Coffee igizwe n’abanyamuryango 180 harimo abagabo 112 n’abagore 78, batangiye iyi koperative muri 2009 muri Gashyantare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka