Rusizi : Abahinzi bahangayikishijwe n’uburwayi bwateye igihingwa cy’umuceri

Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bahangayikishijwe n’uburwayi bw’Ikivejuru bumaze imyaka irenga itandatu buteye icyo gihingwa.

Bamwe mu bahinzi b'umuceri bavuga ko babangamiwe nindwara yikivejuru
Bamwe mu bahinzi b’umuceri bavuga ko babangamiwe nindwara yikivejuru

Bavuga ko uko iminsi igenda isimburana, ubu burwayi burushaho gukara, kuko imbuto yose bateye kabone niyo yaba ari inshya bituburiye, mu gihe gito na yo ihita ifatwa.

Ubu burwayi ngo bwagabanyije cyane umusaruro muri iki kibaya, kuko mbere bezaga toni zirenga esheshatu, none ubu zaragabanutse beza toni eshanu gusa.

Icyo kibazo bakigejeje ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, ariko ntamuti urambye barakibonera nk’uko Mukeshimana Richard umwe muri aba bahinzi abitangaza.

Yagize ati « Ubu burwayi bufata umuceri ukamungwa ugasanga umusaruro twari twiteze tutawugezeho.

Twabigejeje kuri RAB ariko ibisubizo biratinda cyane, ubu batubwira ko bakiri gushaka igisubizo. »

Bitewe n’ uko ubu burwayi bugenda burushaho kongera ubukana bukwirakwira ikibaya cyose, Mukeshimana asaba ko RAB yabukoraho ubushakashatsi bwimbitse.

Bitabaye ibyo ngo mu myaka iri imbere, umuceri wakwibagirana burundu mu kibaya cya Bugarama.

Umuceri wo mu kibaya cya Bugarama wibasiwe n'uburwayi bw'ikivejuru
Umuceri wo mu kibaya cya Bugarama wibasiwe n’uburwayi bw’ikivejuru

Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Uburengerazuba Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko indwara ziterwa na Virusi mu bihingwa zigorana kuzivura.

Avuga ko bisaba gufata umwanya uhagije hagashakishwa imbuto shya, n’ubwo nayo iyo idafashwe neza yandura.

Iyo mbuto nimara kuboneka, asaba abahinzi kuzabanza bakarandura iyo yanduye yose, bakabona guhinga iyo nshya, ibyo bikazatuma nta bwandu bushya bugaragara.

Ati « Hatabayeho kunoza imihingire, n’iyo mbuto nshya yazafatwa. »

Iki kibaya cya Bugarama gifite ubuso bungana na Hegitari 1500 buhingwamo umuceri, kikaba gifatwa nk’ ikigega cy’Igihugu mu buhinzi bw’umuceri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi se iyo bihingira ibijumba n’ibishyimbo ubu ntibaba bamerewe neza bihagije mu biribwa? Murabona koko iriya mirima ingana kuriya yabapfiriye ubusa kubera imibare mike y’abayobozi babo!

Rugira yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka