Biteganijwe ko mu myaka ibiri iri imbere abahinzi b’icyayi 5500 bakorana n’uruganda ari bwo bazegurirwa uruganda rwa Shagasha ku kigereranyo cya 90% by’ imigabane y’uru ruganda.
Kugeza ubu,urwo ruganda rufitwe n’umushoramari Sir Ian Hood w’Umwongereza urumaranye imyaka itanu,muri iyo myaka abo bahinzi bakaba bashima ko umusaruro wiyongereye.
Gusa abo bahinzi bafite umwete n’ubushake bwo kwegukana urwo ruganda aho bavuga ko bose bahagurukiye kongera icyayi mu bwinshi no mu bwiza kugira ngo bazegukane uruganda.
Mariya Kankindi ati” turabizeza ko dufite ingamba zo kongera icyayi mu bwiza no mu bwinshi kugira ngo tuzashobore kwegukana urwo ruganda turashaka ko muri iyi myaka 7 twazashobora kurangiza kwishyura uru ruganda.”
Kayonga William umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yemeza ko umusaruro w’ubuhinzi bw’icyayi wiyongereye aho bigaragarira ku mafaranga gisigaye kigura.
Ati” bagitangira ikiro cy’icyayi cyaguraga amafaranga y’u Rwanda 120, ariko ubu kimaze kurenza 200, byerekana ko ubwiza bwacyo buri kwiyongera kandi nababwiye ko amafaranga yikubye kabiri, iyo amafaranga yikubye kabiri mu gihe gitoya ni ikikwereka ko icyayi kiba kimaze kuba cyiza.”
Uku kwiyongera k’umusaruro abahinzi bishimira,byatangiye mu mwaka 2012 uru ruganda rumaze kwegurirwa umushoramari Sir Ian Hood, aho yazanye gahunda yo kwigisha abahinzi guhinga icyayi hagamijwe kongera umusaruro n’ubwiza bwacyo.
Imyaka itanu irashize Sir Ian Hood yeguriwe urwo ruganda yaranaruvuguruye, indi myaka ibiri iri imbere nishira aba bahinzi bazasubirana 60% byiyongera kuri 30 bari basanganywe bityo bagire 90% by’imigabane y’urwo ruganda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yavuze yasabye ko iyo gahunda yo kwegurira abahinzi inganda yakwirakwizwa no mu bindi bikorwa kugira ngo bibe impinduka y’iterambere ry’umuturage.
Ati” iyi gahunda yo gutegurira abahinzi kwakira no kuyobora inganda turifuza ko byagera no mu zindi nganda ari icyayi ari imiceri kuko bishobora kugaragaza impinduka y’ibishoboka ku iterambere ry’umuturage tumuganisha aheza.”
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abahinzi b’icyayi kwiyubaka bishakamo ubushobozi,abagera kuri 1800 basoje amasomo bari bamazemo umwaka wose biga kuhinga icyayi neza.
Intego ihari ni uko abahinzi bose bazanyura muri iri shuri bikazabafasha gukomeza kunoza imicungire y’urwo ruganda rumaze imyaka 52 rushinzwe.
Urwo ruganda rutunganya toni 9 n’ibiro 400 z’amababi y’icyayi rukayabyazamo toni 2 n’ibiro 300 by’icyayi gitunganije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|