Rulindo: Igihingwa cya ‘Stevia’ cyabafashije kwiteza imbere

Abaturage bo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo ahakorerwa ubuhinzi bwa Stevia, bahamya ko uyu mushinga wabarinze ubushomeri bibafasha kwiteza imbere.

Mu mirima ya Stevia iherereye mu Karere ka Rulindo hakoramo abakozi barenga 600
Mu mirima ya Stevia iherereye mu Karere ka Rulindo hakoramo abakozi barenga 600

Stevia ni igihingwa cyazanywe n’Abanya-Canada cyera mu mezi atatu gusa, kikaba kimeze nk’uduhuru duto kandi tugufi, amababi yacyo ni yo asarurwa, akumishwa hanyuma akoherezwa hanze gutunganyirizwayo kuko nta ruganda ruri mu Rwanda, hakavamo isukari y’amoko atandukanye, imiti n’ibindi.

Ni igihingwa kitarasakara mu Rwanda hose, ariko kikaba gihingwa n’umushinga witwa ‘Stevialife Sweeteners’ ku buso burenga hegitari 60 mu Karere ka Rulindo kuko ari ho cyageragerejwe bwa mbere kikanahera neza.

Tuyizere Valentine, umwe mu bakozi barenga 600 bahoraho bakora imirimo inyuranye mu mirima y’uyu mushinga, ahamya ko hari byinshi yashoboye kwigezaho kuko afite akazi gahoraho.

Agira ati “Ubu namaze kwigurira imirima ine ku mafaranga ibihumbi 460 mbese nta kibazo cy’ubutaka ngifite nka mbere. Ndi mu bimina kandi ntangamo 6800 buri kwezi ku buryo iyo nkeneye amafaranga mpita nyabona kandi byose mbikesha aka kazi”.

Uyu mukecuru uvuga ko amaze imyaka irenga itanu akora aka kazi, yemeza ko yumva ari umukozi nk’abandi, akaba ngo agiye kwiyubakira inzu nziza yo kubamo.

Mugenzi we Mukanshimiyabarezi Edith, na we avuga ko ubu abasha
kwikemurira ibibazo byo mu rugo ntawe abanje gutegera amaboko.

Ati “Mbasha kwishyura mituweri yanjye n’abana, abiga nkabishyurira amafaranga y’ishuri bitangoye ndetse n’ibindi bibazo nkabyikemurira. Niguriye ihene ebyiri bityo nkabona agafumbire ko gushyira mu murima”.

Iki gihingwa cya Stevia gihingwa n'umushinga w'Abanye Canada witwa Stevialife
Iki gihingwa cya Stevia gihingwa n’umushinga w’Abanye Canada witwa Stevialife

Umuyobozi wa Stevialife Sweeteners, Bruce Irambona, avuga ko abakozi bagenda bazamurwa mu ntera bikagendana n’umushahara kugira ngo biteze imbere.

Ati “Abakozi ba nyakabyizi bahembwa igihumbi ku munsi, ariko hari n’abafite amasezerano y’akazi bahabwa ibyo bagenerwa n’amategeko bitewe n’uburambe mu kazi kandi bagakora mu buryo buhoraho, abo bahembwa ibihumbi 45 ku kwezi”.

Yongeraho ko buri kwezi abakozi batwara miliyoni 12.5Frw bakayahembwa aciye muri SACCO, hagamijwe kubatoza kwizigamira bityo n’ushatse inguzanyo akayihabwa bitagoranye akiteza imbere.

Irambona Bruce uyobora Umushinga Stevialife
Irambona Bruce uyobora Umushinga Stevialife

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Prosper Mulindwa, avuga ko uyu mushinga wagabanyije bigaragara ubushomeri.

Ati “Umurenge wa Ngoma mbere wari mu yikennye cyane kuko na VUP ari ho yahereye ndetse na SACCO yaho yabaga iyanyuma mu karere kuko abaturage nta bushobozi bari bafite bwo kwizigamira ngo banagurizwe. Ubu byarahindutse kuko abantu basaga 600 bahawe akazi muri uyu mushinga, bahembwa buri kwezi byabongereye ubushobozi”.

Akomeza avuga ko uyu mushinga unateza imbere akarere muri rusange kuko ubutaka uhinga ahanini mu gishanga, bukodeshwa amafaranga akinjira mu isanduku y’Akarere.

Uretse muri Rulindo, Stevia ihingwa kandi muri Nyaruguru, Ngoma, Nyanza, Gasabo, Kirehe na Gatsibo, hakaba hari n’aho abaturage bahinga ku giti cyabo.

Kuri ubu umusaruro wa Steviya ucuruzwa mu Bushinwa. Ubuyobozi bwa Stevialife Sweeteners buteganya ko mu mpera za 2018, mu Rwanda bazaba bageze kuri hegitari 1000 ari bwo hazubakwa uruganda rwayo, bityo ubuhinzi bwayo bukaba bwakwagurirwa no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Stevia iri gutunganywa ngo ijyanwe mu mirima guterwa
Stevia iri gutunganywa ngo ijyanwe mu mirima guterwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Is the stevia sweetener available for purchase in Kigali? If so, where can one buy it?

Thank you.

Elizabeth yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Turashimira umushinga kuko watugejeje kure kuburyo tutagikeneye gufashwa ubu natwe twafasha

alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Turashimira umushinga kuko watugejeje kure kuburyo tutagikeneye gufashwa ubu natwe twafasha

alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

icyo gihingwa nikiza cyane,cya kongera umusaruro w’isukari iba nkeya mu Rwanda.kandi kubantu badafite akazi byagenda bikemura iyo mbogamizi,ndetse imibereho ikaba yahinduka. ikibazo mfite mwayiduhaye natwe muri karongi,ko naho cyahera?

nsanzumuhire steven tel 0782860725/ yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ndi umwe mu bakozi bahoraho mfite amasezerano y’ akazi muri stevia i Rulindo, turabashimira, mu byukuri iki gingwa ni ingirakamaro kuko gitunze benshi.

UWAYEZU Kizito yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

nagirango mbabaze icyogihingwa ngishobora kwera mû karere la ngoma mû ntara yi burasirazuba nibacyahera izo mputo zayo Nina arumwayii Azo wabonekahe bisabiki ku muntu kugiti cye niba bishoboka muduhe adresse

ema yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka