Iki gikorwa giteganyijwe ku itariki ya 2 kugeza ku ya 5 Ukuboza 2016. Kizitabirwa n’abahinzi n’aborozi bibumbiye mu rugaga, aho bazaba bamurika bimwe mu byo basaruye.
Kizitabirwa kandi n’impuguke zitandukanye mu buhinzi n’ubworozi, abikorera ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.
Abayobozi bakuru bazatanga ibiganiro bikubiyemo ubutumwa butandukanye bujyanye n’icyakorwa kugira ngo ubuhinzi bukomeze gutera imbere bunagirire akamaro ababukora.
Christine Murebwayire, Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi-borozi muri PSF, avuga ko iki ari igihe cyiza cyo gutekereza ku mwuga w’ubuhinzi.
Agira ati “Uru ni urubuga tubonye rwo kuganira ku bintu bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi, kugira ngo tubuteze imbere bityo n’ubukungu bw’igihugu buzamuke”.
PSF ivuga ko mu bizaganirwaho muri iyi minsi ine (4)harimo gushishikariza abahinzi kongera imbaraga mu guhingisha imashini, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, cyane cyane bita kuri gahunda zo kuhira imyaka ku buryo abahinzi batajya bategereza imvura gusa kugira ngo bahinge.
Murebwayire avuga kandi ko mu gihe iki gikorwa kizaba kirimo kuba, abantu bazaba bemerewe gusura aho PSF ikorera.
Ati “Muri iki gikorwa,aho dukorera hazaba hafunguye ku buryo abantu bazinjiramo bakaba babaza ku mikorere y’urugaga rw’abikorera”.
Muri iyi gahunda kandi ngo biteganyijwe ko hari amashyirahamwe y’abahinzi borozi azahugurwa ku bijyanye no gutegura gahunda y’imikorere yo mu gihe kiri imbere (Strategic Plan) ndetse n’uburyo bwo gukora igenzura ry’umutungo.
Iki gikorwa ngo kizabera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe habera imurikagurisha, abahinzi-borozi bazacyitabira bazamurika bimwe mu byo bejeje ku buryo n’umuntu uzashaka kugira icyo agura azihahira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|