Nyaruguru: Hagiye kubakwa ikigo gihugura abahinzi n’aborozi

Mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe inyubako y’ikigo kizajya gihugura abahinzi, kugira ngo arusheho gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ikigo gihugura abahinzi n'aborozi.
Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigo gihugura abahinzi n’aborozi.

Iki kigo ni kimwe mu bikorwa umushinga KOIKA w’Abanyakoreya uteganya gukorera muri aka karere mu rwego rwo gufasha abatuye mu Murenge wa Kibeho gutera imbere.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa bavuga ko uyu mushinga wabigishije gukora, bakaba batangiye kugera ku iterambere.

Bavuga ko wabafashije gutunganya amasambu yabo kuburyo atanga umusaruro urenze uwo babonaga mbere, nk’uko bivugwa na Musirikare Jean Pierre.

Hari no kubakwa uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w'ibigori.
Hari no kubakwa uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’ibigori.

Agira ati “Bankoreye amaterasi agera muri 5,bampa inka,ndetse mpabwa n’umurima mu gishanga gitunganyijwe ku buryo ibi byose bimaze guhindura imibereho y’urugo rwanjye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, yasabye abaturage gufata neza ibikorwa byose bagejejweho n’uyu mushinga, kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro no mu bihe uyu mushinga uzaba utagikorera muri aka gace.

Ati “Ibi bikorwa ni ibyanyu,mugomba kubiha agaciro gakomeye,mukabibyaza umusaruro,mukabikuramo ubukire. Aba bafatanyabikorwa ntibazahoraho,ariko nimubifata neza n’igihe bazaba baragiye muzabe mwaramaze gutera intambwe idasubira inyuma.”

Harubakwa n'ibigega byo guhunikamo ibigori.
Harubakwa n’ibigega byo guhunikamo ibigori.

Uyu mushinga watangiye mu 2015 ukora amaterasi y’indinganire mu mirima y’abaturage, utunganya ibishanga ndetse unoroza inka abatuye mu kagari ka Mubuga umurenge wa Kibeho.
Uretse inyubako y’ikigo gitanga amahugurwa kandi,hanatangijwe iyubakwa ry’uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’ibigori ruwukoramo ifu ya kawunga n’ibigega byo guhunikamo umusaruro.

Uyu mushinga kandi uteganya gutanga inka 350 muri aka kagari ka mubuga, muri zo hamaze gutangwa inka 180. Izisigaye 170 nazo zikazatangwa mu gihe cy’umwaka umwe, uyu mushinga usigaje ugasoza imirimo yawo muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka