Nyamagabe: Batangiza igihembwe cy’ihinga imbuto y’ibigori yababanye nke

Mu Karere ka Nyamagabe ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2018 A, abahinzi bahuye n’imbogamizi zo kubura imbuto y’ibigori ihagije.

Uku ni ko byari byifashe hatangizwa igihembwe cy'Ubuhinzi muri Nyamagabe
Uku ni ko byari byifashe hatangizwa igihembwe cy’Ubuhinzi muri Nyamagabe

Igihembwe cy’ihinga cyatangijwe kuri uyu wa 13 Nzeri 2017, gitangirizwa mu Murenge wa Buruhukiro, Akagari ka Munini kuri site ya Gumira A, haterwa imbuto y’ibirayi kuri hegitari 1,5.

Ubusanzwe abaturage babonaga imbuto y’ibigori biciye muri gahunda yiswe "Nkunganire", aho Leta ibafasha kubona iyo mbuto, ikabishyurira kimwe cya kabiri, abahinzi bakishyura asigaye.

Abo bahinzi bavuga ko imvura yari yagwiriye igihe kandi n’ifumbire bayifite yaba ifumbire mva-ruganda ndetse n’imborera,ariko ubuke bw’imbuto bwabakomye mu nkokora mu gutangiza igihembwe cy’ihinga.

Hari zimwe mu Ntabire zasigaye zidateyemo imbuto kubera ubuke bwazo
Hari zimwe mu Ntabire zasigaye zidateyemo imbuto kubera ubuke bwazo

Uwitwa Banganyiki Yoweri yagize ati” Hari benshi batabashije gutera hasigaye intabire nini, kuko batarabona imbuto.”

Mukamuganga Donatha, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere i Nyamagabe, yemeza ko iki kibazo cy’imbuto koko kigihari.

Ati “imbogamizi dufite ni ijyanye n’imbuto y’ibigori, iy’ibirayi yo si cyane, kuko n’ubundi itaba muri "Nkunganire", abahinzi bayishakira.”

Gasana Partait, umuyobozi w’ubuhinzi n’ubworozi mu Ntara y’Amajyepfo yamaze abahinzi impungenge, avuga ko mu minsi mike imbuto y’ibigori iza kubageraho.

Ati “Mu Majyepfo buriya dukoresha amoko abiri y’imbuto z’ibigori. Imbuto zo mu misozi migufi n’izo mu miremire.

Banganyiki Yoweri avuga ko imbuto y'ibigori yababanye nkeya
Banganyiki Yoweri avuga ko imbuto y’ibigori yababanye nkeya

Ino dukoresha izo mu misozi miremire, kandi ku wa mbere zageze i Kigali. Ababishinzwe (Agro Dealers) bajya kuzigura bakazigeza ku baturage bagahinga nta kibazo.

Abazakenera imbuto zihingwa mu misozi migufi bo mu tundi turere nka Nyanza, Huye, Ruhango n’ahandi , nazo zizagera mu Rwanda ku wa gatatu w’iki cyumweru’’ .

Abahinzi bo muri ako Karere kandi bibukijwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi RAB, ko mu Majyepfo, nkongwa itahacitse burundu bakwiye kuba maso, aho ibonetse bagatanga amakuru ku gihe bakayirwanya.

Muri iki gihembwe i Nyamagabe hazahingwa ha 9950 z’ibigori, ha 10088 z’ibishyimbo na ha 9700 z’ibirayi.

Umuyobozi wa RAB mu Majyepfo yizeje abaturage ko imbuto babuze ziboneka vuba
Umuyobozi wa RAB mu Majyepfo yizeje abaturage ko imbuto babuze ziboneka vuba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka