Nyagatare: Uzafatwa agura n’abahinzi ibigori ku giciro kiri munsi y’icyagennwe aragowe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko abacuruzi bahenda abahinzi ku musaruro w’ibigori bagiye guhanwa bikomeye.

Nyagatare ni agace kera cyane ibigori
Nyagatare ni agace kera cyane ibigori

Rurangwa Steven umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhiga bukware abacuruzi bahenda abahinzi.

Avuga ko igiciro fatizo cyashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB, ari amafaranga 210 ku Kilo cy’ibigori, kandi nta mucuruzi wemerewe kujya munsi yacyo.

Ibi ngo abacuruzi ntibabikurikiza kuko bamaze gukuza ingeso yo guhenda abahingi babagurira ikilo ku 100Frw bigatuma bahomba.

Ati “ Tugiye gufatanya n’inzego z’umutekano n’irondo ry’umwuga duhige abagura imyaka batabyemerewe bahenda Abahinzi, kuko barabatera ibihombo.”

Yemeza ko umucuruzi wemewe kugura imyaka ari ufite icyemezo gitangwa n’umurenge kandi akaba akorana n’ibigo bigura imyaka bikayihunika cyangwa bikayongerera agaciro nka Minimex, RGCC n’ibindi.

Asaba abaturage gutanga amakuru ku bantu babagurira ku giciro kiri munsi yacyo kugira ngo bafatwe.

Agira ati “ Turasaba abaturage kudutungira agatoki ku bantu bagura imyaka batabyemerewe kugira ngo tubafate tubahane.”

Abivuze mu gihe bamwe mu bahinzi b’ibigori batakambira Leta kubera igiciro kiri hasi cyane aho bemeza ko bakorera mu gihombo.

Munyakazi Felecien umuhinzi wo mu murenge wa Nyagatare avuga ko amafaranga 100 bahabwa ku kiro cy’ibigori ari macye cyane ugereranije n’igishoro.

Ati “ Umuntu agura ifumbire, imbuto, akabagara, akanasarura ariko abacuruzi bakamuha amafaranga 100 gusa ku kiro. Turahendwa cyane Leta ikwiye kudufasha nibura bakajya baduha arenze 200frs.”

Yemeza ko yasaruye toni 4 muri hegitari akavuga ayo yashoye angana n’ayo bamuha, akagira impungenge z’uko azongera guhinga.

Akarere ka Nyagatare gakunze kweramo ibigori byinshi iyo imvura yaguye.

Mu gihembwe cy’ihinga A 2018, ibigori byahinzwe kuri hegitari 22694 habonekamo umusaruro wa toni 95317.

Muri iki gihembwe cy’ihinga B 2018, ibigori byahinzwe ku buso bwa hegitari 10092 hakaba hateganijwemo umusaruro wa toni 42389.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byaba byiza vice Mayor avuze aho twagurisha Kuri ayo mafaranga(210frw)kuko n’ikigali aho abacuruzi babijyana ikiro bakigurisha 130frw cg 140frw naho kuvuga ngo barahana ababigura byaba ari ukubarenganya kuko njye niba nkeneye amafaranga kdi ntarindi soko mbona urumva ayo bazampa yose nzayafata kubera ibibazo mfite ariko nkubu uvuze ngo aha baratanga ayo 210frw uvuga ,urumva ko ntawe utabitwarayo

Habiyambere yanditse ku itariki ya: 4-08-2018  →  Musubize

None se komutashyizeho contact umuntu yabaheraho amakuru.

HABAGUHIRWA yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka