Abamamyi ngo ni abantu bagura imyaka ikiri mu mirima ku mafaranga make, bakayitegereza ikera bakazayigurisha ku mafaranga menshi bigahombya abahinzi.
Rutayisire Gilbert umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi n’ ubworozi, ibidukikije n’umutungo kamere, avuga ko abaturage bakwiye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bagahashya aba bamamyi.
Agira ati” Birababaza kuba umuhinzi arimo guhabwa 60 Frw ku kiro cy’ibigori na 100Frw ku cy’ibishyimbo, kandi ubusanzwe ikiro cy’ibigori ari 200 Frw, icy’ibishyimbo kikaba 300Frw.”
Agira inama abahinzi kwibumbira mu makoperative kugirango barusheho kurwanya ikibazo cy’ubukene, gituma bagurisha imyaka ikiri mu mirima.
Semakura Cyprien wo muri koperative yitwa CODPECUM avuga ko abanyamuryango bayo baciye ukubiri n’abamamyi, agasaba abataritabira Koperative kuzigana.
Agira ati” Abanyamuryango bacu bacitse ku kugurishiriza imyaka mu murima kuko koperative ibaha inguzanyo yo kubabeshaho, bakazayishyura ku musaruro bazeza.
Abandi bahinzi nibagane amakoperative bareke gukomeza guhombywa n’abamamyi.”
Muri aka Karere kandi ngo bafashe umwanzuro w’uko buri mucuruzi w’imyaka agomba kuba afite icyemezo kimwemerera gucuruza gitangwa n’Akarere.
Ibi ngo bizakureho akajagari mu bacuruzi bacuruza imyaka mu kavuyo, batanasorera leta kandi baba bungutse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|