Nyagatare: Imvubu zongeye kona mu mirima y’abaturage

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bahinga mu gishanga cya Rwangingo baravuga ko hari imvubu zigera kuri eshatu zongeye kwaduka mu mirima yabo.

Iyi niyo Vally dam abaturage bavuga ko ibamo imvubu
Iyi niyo Vally dam abaturage bavuga ko ibamo imvubu

Bamwe muri abo baturage bo muri icyo gishanga gikora ku mirenge ya Katabagemu na Karangazi, bavuga ko izo mvubu zikunda kuza ku kizenga cy’amazi(valley dam) kiri haruguru y’imirima yabo kandi zigakunda kuza kona mu ijoro.

Kalisa Eugene uhinga ibigori ku buso bwa hegitari 3.5, yemeza ko imvubu zimaze kumwonera ibihembwe bibiri by’ibihinga. Akifuza ko izo mvubu zakwicwa kuko zibatera igihombo.

Agira ati “Twagiye mu kigega cy’ingwate hegitari baduha ibihumbi 180Frw kandi yari toni eshanu. Urumva ko dukorera mu gihombo gusa. Badufashe rwose badukize imvubu duhinge tweze.”

Kayitare Didas umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’inzego z’umutekano imvubu zonera abaturage zizajya zivanwaho.

Ati “Ku bufatanye na RDB n’inzego z’umutekano batwemereye ko bene izo (imvubu) ziza kona, dufatanya n’inzego z’umutekano zikaraswa. Murabizi n’ubushize hari izarashwe iyagaruka nayo ni muri ubwo buryo.”

Ngoga Telesphore umukozi wa RDB avuga ko kwica imvubu atari cyo gisubizo kuko zishobora kwimirirwa aho ziri.

Ati “Kuzica si cyo gisubizo, hari ubundi buryo bwakoreshwa zikumirirwa aho ziri, hacukuwe umuferege cyangwa uruzitiro umutekano w’abaturage n’ibyabo wabungabungwa n’uw’imvubu ukubahirizwa.”

Ngoga avuga ko n’imvubu ya mbere itigeze yicwa ahubwo ko yimuriwe ahandi kugira ngo idakomeza kona imyaka y’abaturage.

Icyakora RDB ivuga ko igiye kohereza umukozi wayo kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku kibazo cy’izo mvubu zonera abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iryo rasa muhoza mumvugo siwo muti, mujye mumenya gukemura ibibazo mutamennye amaraso yibyaremwe, cyeretse iyo bibaye ngombwa arukurengera ubuzima, ubundi se ibidukukije byaba bimaze iki niba arukubyica gusa, ubu ntiwibuka ko muri 1995, mu kagera hari hakiri intare ntizaje gushira se kubera kuziroga ngo zariya inka ejo bundi leta igatangan akayabo ko kuzigura south africa, ku mvubu , biroshye hacukurw aimifefrege miremire ubundi zikaguma inyuma yawo muri byo bizenga

bakinahe yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka