Ntibishimiye igiciro bari kugurirwaho umuceri beza

Abahinga umuceri mu gishanga cya Base mu Karere ka Ruhango bavuga ko batagurirwa ku giciro kijyanye n’ibyo bashora mu buhinzi.

Ahahinze umuceri mu gishanga cya Base
Ahahinze umuceri mu gishanga cya Base

Abo bahinzi bibumbiye muri Koperative "CORIBARU" bavuga ko igiciro cy’umuceri ari gito, kuko bahabwa 270Frw mu gihe iyo bagereranije n’ibyo baba bakoze bumva bakwiye guhabwa nka 350Frw. Bamwe muri bo bavuga ko hari igihe basanga bakorera umuceri wo kurya bahabwa iyo bamaze kuwutonora.

Nyirabizimana Grace avuga ko ibyo batanga ari byinshi kurusha ibyo binjiza. Ati"Urebye dutahira uwo baduha tukarya gusa."

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hashyizweho itsinda ryo kubyigaho bakarebera hamwe n’abahinzi uko igiciro cyakongerwa hatagize ubangamirwa.

Aha berekanaga aho bahinga umuceri
Aha berekanaga aho bahinga umuceri

Abahinzi bakorera ubuhinzi bw’umuceri muri icyo gishanga cya Base giherereye mu Murenge wa Bweramana, bavuga ko ibikorwa byabo bitajyanye n’igiciro cy’umuceri babaha ku kiro kimwe, nk’uko abaganiriye na Kigali today babivuga.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hashyizweho itsinda ry’abakozi b’Akarere ryo kwiga icyo kibazo, bakarebera hamwe niba ibyo abo bahinzi bavuga ari ukuri iryo tsinda ngo rizafasha abahinzi n’uruganda kubyigaho neza nk’uko Mbabazi Francoix Xavier uyobora ako karere abivuga.

Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Semasaka Gabriel,yasabye abo bahinzi kudacika intege kuko ibiciro birimo kwigwaho n’impande bireba.

Kugeza ubu,mu karere ka Ruhango hahinze hegitare zigera kuri 500 z’umuceri. Bamwe muri abo bahinzi bavuga ko igiciro fatizo cyongerewe byaba bijyanye n’igihe u Rwanda rugezemo kuko guhinga, kubagara, kuyoboramo amazi no gusarura bibatwara menshi ariko ngo bajya guhembwa bagasanga barakoreye make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka