Nkongwa idasanzwe yahombeje u Rwanda toni 10000 z’ibigori

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) itangaza ko nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori yatumye umusaruro wabyo ugabanuka hakurikijwe umusaruro wari usanzwe uboneka.

Nkongwa idasanzwe yatumye umusaruro w'ibigori ugabanuka
Nkongwa idasanzwe yatumye umusaruro w’ibigori ugabanuka

Nkongwa idasanzwe yatangiye kwibasira ibigori hirya no hino mu gihugu mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga cyo mu mwaka wa 2017.

Iyo nkongwa yatangiye kwibasira ibigori bikimera ariko Leta ifatanyije n’inzego zitandukanye zirimo n‘Ingabo z’igihugu bafashije abahinzi kurwanya iyo nkongwa batera imiti mu bigori.

Ibyo byatumye ibigori byari bitaribasirwa cyane n’iyo nkongwa bikura, nyuma birera bitanga umusaruro.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana avuga ko nubwo muri icyo gihembwe cy’ihinga barwanyije iyo nkongwa idasanzwe, umusaruro w’ibigori wagabutse.

Hari hateganyijwe ko u Rwanda ruzabona umusaruro w’ibigori ungana na toni 208000 ariko nkongwa idasanzwe yatumye haboneka toni 198000 gusa. Bivuze ko toni zibarirwa mu 10000 u Rwanda rwazihombye.

Agira ati ”Mu gihembwe cy’igihinga gishize twahombye 5% by’umusaruro w’ibigori kubera nkongwa idasanzwe.”

Muri iki gihembwe cy’ihinga nabwo abahinzi bahinze ibigori bahamya ko nkongwa nanone yagarutse ariko kubera ko bari bafite imiti bayirwanya hakiri kare.

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko nta nta mbuto y'ibigori itibasirwa na nkongwa yari yaboneka
Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko nta nta mbuto y’ibigori itibasirwa na nkongwa yari yaboneka

Ntiharaboneka imbuto y’ibigori itibasirwa na nkongwa idasanzwe

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko kugeza ubu nta yindi mbuto y’ibigori itabasha kwibasirwa na nkongwa idasanzwe iraboneka.

Agira ati “Iriya nkongwa bivugwa ko yaturutse muri Amerika, bo babashije kuyirwanya ariko bakaba barakoresheje uburyo bwo guhindura uturemangingo (GMO).”

Si mu Rwanda gusa iyo nkongwa idasanwe yagaragaye kuko mu bihugu bitandukanye byo muri Africa yarahagaragaye.

Usibye iyo nkongwa kandi mu bihugu bitandukanye byo ku isi by’umwihariko muri Africa hakunze kugaragara imbuto z’ibihingwa bitandukanye zibasirwa n’indwara bigatuma abahinzi bahomba, ibiribwa bikabura ku isoko.

Icyo nicyo cyatumye abashakashatsi n’abafata ibyemezo bijyanye n’ubuhinzi baturuka mu bihugu birenga 85 byo hirya no hino ku isi, bateranira mu Rwanda kugira ngo hashakwe uburyo icyo kibazo cyakemuka.

Mu bigarino bagiranye ku itariki ya 30 Ukwakira 2017 hagaragajwe ko nta cyizere cyo kubona imbuto z’ibihingwa zidashobora gufatwa n’uburwayi, bitewe n’imihindagurikire y’ikirere yibasiye isi.

Kubuza igihingwa kurwara ngo bishoboka ari uko habayeho kugishyiramo uturemangingo tw’ikindi kintu (Genetic Modified Organism GMO) gifite ubudahangarwa.

Ubwo buryo ariko bwamaganywe n’abahanga mu mirire kuko ngo byica ubuzima n’ubumuntu bw’uwabiriye.

Abashakashatsi n'abandi bafite aho bahuriye n'ubuhinzi baturutse hirya no hino kusi bateraniye mu nama ngo hashakwe uburyo haboneka imbuto zitibasirwa n'indwara
Abashakashatsi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi baturutse hirya no hino kusi bateraniye mu nama ngo hashakwe uburyo haboneka imbuto zitibasirwa n’indwara

Ibyo bihugu biteraniye muri iyo nama bifitanye amasezerano avuga ko buri gihugu kigomba gufasha ibindi byayashyizeho umukono, kubona imbuto z’ibihingwa zibasha guhangara indwara.

Ariko ngo ayo masezerano arimo kudindizwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko ngo ubushyuhe buri kusi butuma udukoko turya ibihingwa twororoka.

MINAGRI ivuga ko 70% by’imbuto z’ibihingwa zituruka hanze ariko ngo u Rwanda rwatangiye gufata ingamba zo kutazana imbuto zibonetse zose.

Mu Rwanda kandi hafashwe ingamba zo gutubura imbuto z’ibihingwa 90 z’ingenzi mu gihugu zibasha kwihanganira indwara; zirimo ibishyimbo, ibirayi, ibigori, ingano n’umuceri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) rivuga ko ibihugu bikwiye no gufata ingamba zo kudapfusha ubusa ibiribwa n’amazi. Kuri ubu ngo ku isi hangizwa ibiribwa bingana na 1/3 cy’ibiboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka