Ngororero: Abahinzi b’icyayi bakomeje kwinubira igiciro bagurirwaho n’uruganda

Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Ngororero bakomeje kwinubira igiciro bahabwa ku musaruro w’icyayi bagurirwa n’uruganda rwa Rubaya rugitunganya.

Aba bahinzi bavuga ko basanga nta nyungu bakura mu cyayi ku buryo babyemerewe bahitamo kukirandura bagatera ibindi bihingwa bavuga ko bibungura nk’ibirayi, ibigori ndetse n’ibindi.

Mu nama itegura igihembwe cy’ihinga 2015A yabaye mu kuwa 14/01/2015, abahinzi bayitabiriye bongeye kugaragaza ko ubuhinzi bwabo bucibwa intege n’amafaranga make babukuramo ku buryo ntabitabira gutera icyayi gishyashya.

Ntirivamunda Cleophace wo mu Murenge wa Muhanda, umwe mirenge ihingwamo icyayi cyane ari nawo wubatswemo uruganda rwa Rubaya rugitunganya, avuga ko iyo urebye amafaranga umuhinzi ahabwa atarenga 50 ku kilo kimwe.

Abahinzi b'icyayi bavuga ko nta nyungu kibaha kubera ibiciro biri hasi.
Abahinzi b’icyayi bavuga ko nta nyungu kibaha kubera ibiciro biri hasi.

Akomeza avuga ko icyayi aricyo gihingwa cyonyine kigurwa ku mafaranga angana atyo ku buryo nta nyungu bafitemo.

Ngerezaho Fidèle na Nyirantibibaza Tansiyana bo mu Murenge wa Sovu, nabo bavuga ko guhinga icyayi ari imvune gusa kuko nta mafaranga bakuramo. Aba bahinzi ngo bahendwa n’amafumbire bahabwa n’uruganda, ndetse n’imodoka zipakira umusaruro wabo ziwujyana ku ruganda bigatuma umuhinzi asigarana intica ntikize.

Ku bw’aba bahinzi ngo gukora akazi ko gusarura icyayi bifite akamaro kuruta kugihinga kuko umusoromyi ahabwa amafaranga 30 ku kilo kimwe.

Bamwe basanga kubaha igiciro gito ari ukubahatira kugurisha imirima yabo n’uruganda nk’uko byakozwe hamwe na hamwe.

Ubwikorezi n'inyongeramusaruro zikoreshwa mu cyayi ni bimwe mu bituma amafaranga agera ku baturage ari make.
Ubwikorezi n’inyongeramusaruro zikoreshwa mu cyayi ni bimwe mu bituma amafaranga agera ku baturage ari make.

Niyoyita Alfred, perezida wa koperative COTRAGAGI igura icyayi cy’abahinzi bagemurira uruganda rwa Rubaya ruri muri aka karere, avuga ko ibiciro by’icyayi bishyirwaho n’ikigo cy’igihugu giteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB).

Akomeza avuga ko ibiciro bidasa mu duce twose kuko biterwa n’agaciro icyayi cyaho gifite ku isoko, aho igiciro gishobora guhinduka buri mezi 3. Avuga kandi ko abahinzi bo mu Ngororero ataribo bahabwa amafaranga makeya, ahubwo ko kugabanuka kwayo biterwa n’amafaranga bakurwaho yo kwishyura amafumbire, kwishyura imodoka itwara umusaruro hamwe n’andi mafaranga yo guhemba no gufata neza ibikoresho bya koperative.

Niyoyita avuga ko ubu abahinzi bajyana umusaruro wabo ku ruganda rwa Rubaya barimo kugurirwa ku mafaranga 138 ku kilo, mu gihe muri Nyabihu barimo kugurirwa ku mafaranga 132, naho uruganda rwa Kitabi ruri mu Karere ka Nyamagabe rukaba rurimo kugurira abaturage ku mafaranga 146 ku kilo kimwe.

Ubuyobozi bwa COTRAGAGI buvuga ko abahinzi b'icyayi ba Ngororero atari bo bahabwa amafaranga make ugereranyije n'ahandi mu gihugu.
Ubuyobozi bwa COTRAGAGI buvuga ko abahinzi b’icyayi ba Ngororero atari bo bahabwa amafaranga make ugereranyije n’ahandi mu gihugu.

Niyoyita akomeza avuga ko abahinzi batunguka ari abafite ubuso butoya cyane bahingaho icyayi kuko iyo bishyuye ibyo bakurwaho byose kongeraho ayo bishyura abasoromyi usanga basigaranye makeya, ibi bikaba aribyo bituma bahamagarira abahinzi kongera ubuso bahingaho ariko bo bakaba batabyitabira.

Uruganda rwa Rubaya rugura umusaruro w’icyayi gihinze ku buso bwa hegitari 3648. Muri uyu mwaka, Akarere ka Ngororero kihaye umuhigo wo kongera ubuso bw’icyayi ho hegitari 50 ariko abahinzi babigendamo biguruntege, ibiciro by’icyayi bikaba aribyo nyirabayazana. Mu karere ka Ngororero icyayi gihingwa mu Mirenge wa Kabaya, Muhanda, Kavumu, Kageyo hamwe na Sovu.

Kuva mu myaka 3 ishize kandi abaturage bo mu Kagari ka Nyabipfura mu Murenge wa Sovu banze kugurisha ubutaka bwabo n’akarere hamwe na NAEB ngo hubakwe uruganda rw’icyayi ndetse banagure ubuso bwacyo, kuko bahitamo guhinga ibirayi n’ibigori bavuga ko bibaha inyungu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka