Uyu mushinga watewe inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani binyuze mu mushimga JICA uje ngo ufashe abahinzi bari bafite ikibazo cy’izuba ryinshi ryangiza imyaka i musozi, ntibabashe kweza.
Karangwa Theobard umwe mu bafite isambu izuhirwa, avuga ko nk’abaturage babyishimiye cyane kuko bagiye kujya bahinga badafite impungenge z’izuba.
Yagize ati”Badusobanuriye ko tuzajya twuhira maze tugahinga igihe cyose izuba ntiryongere kwangiriza imyaka yacu ngo yume kuko tuzaba tuyuhira.Turashima ubuyobozi bwiza.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Makombe JMV yasabye aba baturage kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.
Yabasabye kwita kuri ibyo bikorwa remezo, kandi baharanira guhinga neza kinyamwuga kugira ngo umusaruro witezwe kuri uyu mushinga uzaboneke neza.
Nakaaki Shintaro waje uhagarariye ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda,yavuze ko bishimira ko igihe bari barihaye ngo umushinga ushyirwe mu bikorwa, bacyubahirije.
Avuga kandi ko witezweho guteza imbere abahinzi mu karere ka Ngoma.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuhinzi muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Nsengiyumva Flugence,yavuze ko uyu mushinga uje usubiza ibibazo by’abahinzi b’iyi mirenge.
Avuga ko wakiriwe byagateganyo, kandi ko hari ibikorwa bigikomeza, ukazakirwa ku buryo bwa burundu nyuma y’umwaka hamaze kurebwa ko ukoze neza.
Ati”Uyu mushinga uje ari igisubizo cyo guhangan n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere,tuwitezeho umusaruro utubutse.Ni amahirwe tutagomba kwitesha ngo tuyapfushe ubusa rero.
Ni umushinga ugikomeza kugirango ube umushinga urambye kandi ufitiye abaturage akamaro.”
Uyu mushinga wahaye akazi abaturage ibihumbi bine na 700. Wuzuye utwaye miliyoni 13,215,596 z’amadolari.
Umushinga JICA watanze iyi nkunga, ufasha mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi, kwegereza amazi meza abaturage n’ibindi.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyaba Mwari muzi ayo Nabanje yawuriyemo! Aguramo nubu taka hano mu Irebezo. Hhhhhhh, none ngo tureba nkabasogongera ibigage mbega kurengwa!
NIBYIZA PEEEPEPEPE
Nisawa Rwose
Yewe, uyu mushinga ni inyamibwa mba mbaroga gusa ntitube ba terera iyo kuko nta buyobozi bwiza ntaho twakura ibi byose. Komeza ukataze Rwanda