Ngoma: Abahinzi batishoboye barataka amananiza bashyirwaho mu buhinzi

Abahinzi batishoboye bo mu murenge wa Sake muri Ngoma bavuga ko bashyirwaho amananiza bagategekwa kugura imbuto n’ifumbire kandi nta bushobozi bafite.

Abahinzi badafite ubushobozi bavuga ko badahabwa imbuto y'ibigori ijyanye n'ubushobozi bigatuma batera ibisanzwe bihunikiye
Abahinzi badafite ubushobozi bavuga ko badahabwa imbuto y’ibigori ijyanye n’ubushobozi bigatuma batera ibisanzwe bihunikiye

Abo bahinzi bavuga ko baba bashaka kugura ibigori gusa, bakabifumbiza imborera yonyine. Ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko abahinzi bakoze ibyo umusaruro wagabuka. Ni ngombwa ko ngo bafumbiza imvaruganda kugira ngo umusaruro wiyongere.

Uwamurera Donathile, umwe mu bahinzi, avuga ko yangiwe kugura imbuto y’indobanure kuko atari aguze ifumbire mvaruganda.

Yagize ati “Njyewe ubu ndimo guhinga ibigori bisanzwe nejeje nabitseho imbuto kuko biriya byiza bagurisha byarananije ndabireka. Ndi umukene nagiye kugura ibigori bantegeka ngo ngure umufuka w’ifumbire mvaruganda kandi ntayo (amafaranga) mfite!

Njye nashakaga imbuto y’ibigori yenda bakampa n’ibiro bibiri by’iyo mvaruganda gusa. Ubundi nkazakoresha imborera ariko baranze.”

Ifumbire mvaruganda abahinzi basabwa kugura ni iyitwa DAP na UREA. Mu rwego rwo korohereza abahinzi kugura iyo fumbire, Leta ibishyurira ½ cy’amafaranga ayiguze.

Umuyobozi w'umurenge wa Sake avuga ko abashaka kugura ifumbire nke ari abashaka kudindiza gahunda Leta
Umuyobozi w’umurenge wa Sake avuga ko abashaka kugura ifumbire nke ari abashaka kudindiza gahunda Leta

Ubuyobozi bw’umurenge wa Sake ntibwemerera abahinzi kugura imvaruganda ku bilo. Bemerewe kugura umufuka wose w’iyo fumbire, ungana n’ibilo 50.

Ifumbire mvaruganda ya DAP igura 410FRw ku kilo naho iya UREA igura 355 FRw ku kilo. Imbuto y’ibigori abahinzi basabwa kugura, yo igura 310FRw ku kilo.

Abo bahinzi bahera aho bavuga ko batabona amafaranga yo kugura imifuka y’ayo mafumbire n’imbuto y’ibigori.

Bavuga ko bahinga mu mirima baba bakodesheje. Bagahamya ko baramutse bafashe n’ideni muri banki ryo kugura iyo fumbire, batabasha kuryishyura.

Umuyobozi w’umurenge wa Sake, Mukayiranga Gloriose, avuga ko imbuto n’ifumbire bitangwa ku bahinzi hakurikijwe ubuso bagaragaje bashaka guhingaho.

Agira ati “Ntibikwiye ko hagira ugabanya ifumbire kuko uba ugabanije umusaruro. Ukoresheje ifumbire nke yeza bike akadindiza gahunda yo guhuza ubutaka ngo basarure byinshi ku buso buto.”

Akomeza avuga ko abahinzi bubahirije ayo mabwiriza beza toni esheshatu z’ibigori kuri hegitari. Abatayubahirije bo ngo beza toni eshatu gusa.

Abahugukiwe iby’ubuhinzi bavuga ko ushaka guhinga kimwe ½ cya hegitari, agura ibilo 50 bya DAP n’ibiro 24 bya UREA. Byose hamwe byatwara arenga ibihumbi 29FRw, amafaranga abahinzi bamwe bo muri Sake bavuga ko batabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka