New York: Ikawa y’u Rwanda yahawe igihembo mpuzamahanga cy’ubwiza

Abanyarwanda babiri bahinga Ikawa bari mu bahembwe kubera ubwiza bw’Ikawa bahinga bakanatunganya, ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Ambasaderi Rugwabiza niwe wakiriye ibihembo by'Abanyarwanda batsinze irushanwa
Ambasaderi Rugwabiza niwe wakiriye ibihembo by’Abanyarwanda batsinze irushanwa

Jean Pierre Tumwamini na Jean Bosco Ngabonziza nibo bari bahagarariye u Rwanda n’ubwo batitabiriye uwo muhango kubera ibibazo bya viza zitabonekeye igihe. Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Valentine Rugwabiza niwe wakiriye ibihembo byabo.

Ibyo birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017, aho hahembwe abahinzi bo mu bihugu bihinga Ikawa iryoshye ari byo: Brazil, Colombia, Costa Rica, Ethiopia, Guatemala, Honduras, u Buhinde, Nicaragua n’u Rwanda.

Ambasaderi Rugwabiza hamwe n'itsinda ryateguye aya marushanwa
Ambasaderi Rugwabiza hamwe n’itsinda ryateguye aya marushanwa

Ikawa y’u Rwanda imaze kumenyakana ku isi nk’Ikawa nziza kubera ko ihingwa mu misozi, bigatuma yitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga menshi kandi ikanacuruzwa ahantu hakomeye ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese nk’abanyarwanda turishimwe cyane

yvonne yanditse ku itariki ya: 17-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka