Musanze: Abafashamyumvire mu buhinzi bahembwe amagare

Abafashamyumvire mu buhinzi bo mu Karere ka Musanze bahawe ibihembo kubera uburyo bagira uruhare mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abafashamyimvire mu buhinzi muri Musanze bahembwe amagare yo kubafasha kugera ku bahinzi
Abafashamyimvire mu buhinzi muri Musanze bahembwe amagare yo kubafasha kugera ku bahinzi

Bahawe ibyo bihembo ubwo muri ako karere hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2018 A, cyatangirijwe mu Murenge wa Cyuve ku wa gatatu tariki ya 13 Nzeli 2017.

Abo bafashamyumvire uko ari 60 baturuka mu mirenge 15 igize Musanze, bahawe ibihembo bitandukanye birimo ibigega bifata amazi, amagare, amapompo atera umuti mu myaka n’ingorofani ku bantu bane bo muri buri murenge.

Bahawe ibyo bihembo kuko bagize uruhare mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi mu gihembwe cy’ihinga 2017 B.

Nizeyimana Innocent, umwe muri abo bafashamyumvire avuga ko igihembo cy’ipompo yahawe kimwongereye imbaraga zo kurushao gukora.

Agira ati “Natangiye mpinga ku murongo mu gihe mu kagari kacu batari bakabimenye. Nyuma nakomeje gukora neza aho ntuye abaturage babonye ibyo nkora ko bifite umusaruro na bo batangira kubikora.”

Banahembwe ibigega bifata amazi
Banahembwe ibigega bifata amazi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène yavuze ko itangwa ry’ibyo bihembo ari agahimbazamusyi bageneye abo bafashamyumvire bitewe n’uruhare bagira mu iterambere ry’ubuhinzi bwa kijyambere bukorerwa muri ako karere.

Yakomeje avuga ko gutanga ibihembo kuri abo bafashamyamvire byitezweho no kuzazamura umuhati wa bagenzi babo maze nabo bakarushaho gushishikarira gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Ati “Ibi bihembo dutanze biri mu rwego rwo gutuma bagenzi babo kimwe n’abandi bahinzi muri rusange bagira inyota yo gukora kugira ngo na bo bazahembwe ibirenzeho.”

Banahembwe amapompo yo gutera umuti mu myaka
Banahembwe amapompo yo gutera umuti mu myaka

Ubusanzwe abafashamyumvire bavuga ko umurimno wabo w’ubukangurambaga mu by’ubuhinzi bawukoraga nta gihembo bategereje ariko bagashimangira ko kuba batangiye guhemba bamwe muri bo bakora neza bizakangura n’abandi.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru dufatwa nk’ikigega cy’ibirirwa mu Rwanda kubera impamvu z’ubutaka bw’aho bw’amakoro butanga umusaruro n’ikirere cy’aho kibonekamo imvura ihagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bkomereze aho kwiteza imbere

nzikwinkunda yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Nta mafoto c

nzarora emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Ah ni byiza i nyarugrnge natwe bizayugeraho buliya aliko nta mafoto mwatweretse

nzazira emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka